Shaddy Boo wegukanye igihembo muri Diva Awards ni umwe mu batoranyijwe
bazaba bayoboye ibirori byiswe “Diva Awards Gala Dinner” biteganyijwe kuzaba taliki ya 29
Kanama 2025, muri Kicukiro ahazwi nka Copenhagen.
Iki gikorwa cyo gusangira kizitabirwa n’abantu bose bitabiriye Diva Awards hamwe
n’ikipe isanzwe itegura ibi bihembo ndetse n’ibyamarare
bizahabwa ubutumire.
Niyikiza Olivier ukuriye Diva Awards avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo gukomeza
guhuriza hamwe abitabiriye ibi bihembo kugira ngo barusheho kumenyana, kungurana
ibitekerezo no gukora akazi mu buryo bwa kinyamwuga.
Ati “Impamvu twahisemo gukorana na Shaddy Boo ni uko ari umuntu ukunzwe
wanakundishije abantu benshi ibintu by’ubwiza. Twizeye ko
azabiyobora neza.”
Diva Awards ni igikorwa ngarukamwaka gihemba abantu bakora ibijyanye n’ubwiza.
Kuri ubu kimaze kuba inshuro ebyiri.
Muri uyu mwaka kigiye kubaho ku nshuro ya gatatu aho byavuye ku bakora ibintu
by’ubwiza gusa hiyongeramo n’abandi babarizwa mu ruganda rw’umuziki
hamwe n’imideli.
Mu myidagaduro hazahembwa ibyiciro icyenda
birimo Indirimbo y’umwaka, Uvanga imiziki neza, Producer mwiza, Album y’umwaka,
Umuhanzi mwiza (umugore n’umugabo), Umuraperi w’umwaka, Umuhanzi
mwiza ukora gakondo, Umuhanzi mwiza ukizamuka ndetse n’ukora video mwiza muri uyu
mwaka.
Mu cyiciro cy’imideli hazahembwa ibyiciro bine ari byo: Umunyamideli w’umwaka, Uwahanze neza imideli, Inzu itunganya imideli y’umwaka hamwe n’uwambara neza akaberwa kurusha abandi.
Shaddy Boo azayobora ibirori by’umusangiro w'abegukanye Diva Awards
Muri Diva Award hazatangwa ibihembo mu byiciro bitandukanye harimo n'imyidagaduro