Umukunzi wawe azi agaciro ufite kuri we. Ngaho fata umwanya wawe umwereke aho atandukaniye n'abandi bantu, mwereke ko udasanzwe kuri we. Mwereke ko umukumbuye niba mwahoranye niba mutigeze munabonana mwereke ko umuzirikana binyuze muri aya magambo. Aya magambo aratuma amenya uburyo ari wowe muntu wa nyuma atekereza mbere yo kuryama.
DORE AMAGAMBO WAKWIFASHISHA UKAMWIFURIZA IJORO RYIZA.
20.Uyu munsi wari mwiza hagati yanjye nawe ariko niko ibihe byabaye biradutanije, gusa ndumva gutegereza byanze ejo ni kera rukundo. Ijoro ryiza.
21.Iteka ni wowe umba mu ntekerezo. Ngaho gira ijoro ryiza cyane.
22.Ndagukunda kandi ndagukumbuye cyane, nizeye ko ejo nzakubona kare kuko nkumbuye ko unkiniraho ukanyisanzuraho bigatinda.
23.Urukundo, iyo nagize umunsi mubi, ndicara nkagutekereza ubuzima bugahita buhinduka, umuhungu wawe agahita amera neza cyane. Rero uyu munsi watumye mera neza dore nanabyibushye, wakoze cyane. Rero reka mfate uyu mwanya nkwifurize ijoro ryiza mukobwa mwiza.
24.Umukunzi, nizeye ko iri joro riza kuba ryuzuyemo gutemberana kwanjye nawe. NDAGUKUNDA cyane, ugire ijoro ryiza.
25.Ndi umunyamahirwe kubera ko mfite isoko y'umucyo mu buzima bwanjye. Ndi umunyamugisha kugira umuntu nkawe muri njye. Umukunzi, ngaho ugire ijoro ryiza.
26.Mwiza wanjye, bwiza bwuje umutima mwiza, umunezero warenze, rukundo rutagira amaganya umukunzi wawe ndagukunda. Ijoro ryiza disi.
27.Nishimira uburyo utuma numva mpimbawe, by'umwihariko iyo uri mu maboko yanjye. Uruku, ijoro ryiza cyane.
28.Kugutekereza mbere yo kujya kuryama, iteka bimpereza impamvu yo kugira ijoro ryiza cyane.
29. Ujye wibuka ko uhora mu nzozi zanjye no mu ntekerezo zanjye. Ndagukunda ijoro ryiza cyane.
30. Birangora kukuba kure urukundo, kuba udahari ngo nkukoreho birangora ariko nzi ko unzirikana. Nzi ko nzakubona vuba kandi nzi ko nawe ubishaka. Ugire ijoro ryiza, Uwiteka Imana ikumbere iruhande, ikubere umurinzi w'imibu itagira isoni ishobora kukwiyenzaho ikagusakuriza mu ijoro, dore ko kukuryaho, itabitinyuka.