Sezera umukunzi wawe umwifurize ijoro ryiza muri aya magambo meza – IGICE CYA 1

- 22/07/2021 10:21 PM
Share:
Sezera umukunzi wawe umwifurize ijoro ryiza muri aya magambo meza – IGICE CYA 1

Abahungu benshi hanze aha, batekereza ko urukundo rwabo ruruta amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose mu isi. Abagore cyangwa abakobwa nabo bakunda gukururwa n’amagambo meza y’uwo bakundana cyangwa ushaka ko bakundana. Rero ni cyo gihe cyo kujya kuryama ngaho musezere ukoresheje iki gisigo. Uyu munsi n’indi minsi tuzajya tugufasha kumusezera.

Muhamagare maze umusezere gutya:

1.“Nk’uko ubuzima butagira amahitamo

Umusiizi w’amarangi utagira uburoso,

Ururabo rudahumura,

Umuvugo utagira amagambo,

Umuziki utagira injyana,

Niko nanjye niyumva iyo udahari.

Ndagukumbuye cyane kandi cyane.

Ijoro ryiza , Rukundo rwanjye ".

 

2: Dushobora guhura iteka ryose,

Dushobora kuganira ijoro ryose,

Ariko icyo nifuza ko umenya n’uko

Nifuza kuguhobera, nkatuma umenya ko,

Usobanuye byose kuri njye.

Nshobora kugushyira kuri twitter yanjye ,

Nkagushyira kuri facebook na Instagram yanjye,

Ariko ikintu nifuza kurusha byose n’uko nagusoma ubudatuza.

Dushobora kujya tuvugana kuri Watsapp ariko ikintu nifuza kurenza ibindi,

N’uko nakubona iruhande rwanjye iteka ryose,

Tukamarana ijoro ryose,

Nkajya nkubwira ngo ijoro ryiza mwamikazi,…..

Ngaho Rukundo rara neza.

 

3. Uku njye naryamye mu gitanda cyane,

Nta nakimwe nakwifasha, uretse kugutekereza gusa,

Nkatekereza inseko yawe imurikira ,

Kukwita Rukundo rw’ubuzima bwanjye, bimpa umutuzo.

Sinagusezeranya isi, ariko nzakuba iruhande,

Iminsi y’ubuzima bwanjye.

Ijoro ryiza Rukundo ".

Inkomoko: Thetalk


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...