Sezera umukunzi wawe umwifurize ijoro ryiza muri aya amagambo meza-IGICE CYA 5

- 08/11/2021 10:37 PM
Share:
Sezera umukunzi wawe umwifurize ijoro ryiza muri aya amagambo meza-IGICE CYA 5

Nyuma y'igice cya 4 cy'amagambo meza ushobora gukoresha ukaba wafasha umukunzi wawe gusinzira neza.InyaRwanda.com yaguteguriye igice cya 5.Mufashe kumva akunzwe.

Abahungu benshi hanze aha batekereza ko urukundo rwabo ruruta amafaranga cyangwa ikindi kintu cyose mu isi.Abagore cyangwa abakobwa nabo bakunda gukururwa n'amagambo meza babwirwa nabo bakunda kandi nibyo ijana ku ijana.Rero iki ni cyo gihe cyo kujya kuryama, ngaho musezere ukoresheje aya magambo aryoheye umutima INYARWANDA isanzwe igutegurira.Muhamagare cyangwa uya mwandikire mu butumwa bugufi.

Umukunzi wawe azi agaciro ufite kuri we.Ngaho fata umwanya wawe umwereke aho atandukaniye n'abandi bantu, mwerekeko udasanzwe kuri we.Mwereke ko umukumbuye niba mwahoranye niba mutigeze munabonana mwerekeko umuzirikana binyuze muri aya magambo.Aya magambo aratuma amenya uburyo ari wowe muntu wanyuma atekereza mbere yo kuryama.

DORE AMAGAMBO WAKWIFASHISHA UKAMWIFURIZA IJORO RYIZA.

31.Umukunzi , uyu munsi wari wuzuyemo imirimo myinshi cyane gusa nyuma yo kuganira nawe bwije ntabizi,urukundo ngaho gira ijoro ryiza cyane , ndagukunda cyane.

32.Urare neza kand ni wicura ufate akanya ushimire Imana yakumpaye.

33.Urukundo, ejo hashize narakurose kubera ko naryamye maze kukuvugisha, none rero uruku, mvugishe basi mbone  kuryama.Ndagukunda by'akadasohoka.

34.Uruku ! Uyu ni umwanya wo kugusezera, ni umwanya wo gutuma umenya ingano y'urukundo nkukunda cyane.Kuva nabaho nibwo nkunzwe nk'uku.Iri joro rirambera rinini kubera ko ejo ndashaka kukureba imboni y'amaso yanjye akakubona y'abandi.

35.Aka nakanya ko gufunga amaso, ngaho rara neza mutima wanjye.Ndagukunda.

36.Mbega umunsi wansabye kukwirengagiza.Nimpamo uyu munsi nshaka nawita amazina ariko wowe washatse uko uwuhigika, ukajya umvugisha.Aka kanya rero bwije, umuco wimukiye imwijima gusa muri byose ntacyagusimbura aho washinze imizi.

37.Urukundo ngaho ryama dore nonaha , ukwezi gutangiye kurasa.Atari wowe ntawundi.

38.Dear, kunkunda niyo mahitamo meza wigeze ugira kandi ntuzayicuza.Ngaho ijoro ryiza.

39.Ijoro ryiza nagusengeye wowe iryamire gusa, ndagukunda.

40.Intego yanjye y'ubuzima bwose, ni ukugukunda cyane.Urote Imana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...