Seyn Muziki yasoje Master’s mu Butaliyani, ashyira imbere guteza impano z’Abanyafurika

Imyidagaduro - 19/09/2026 12:39 PM
Share:

Umwanditsi:

Seyn Muziki yasoje Master’s mu Butaliyani, ashyira imbere guteza impano z’Abanyafurika

Rurangwa Hussein wamamaye nka Seyn Muziki, umuhanzi nyarwanda unafite ubuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Rome Business School yo mu Butaliyani.

Seyn Muziki yahawe impamyabumenyi ye ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2026, nyuma yo kurangiza amasomo mu bijyanye no guteza imbere ubuhanzi n’umuco ku rwego mpuzamahanga (International Arts & Culture Management).

Uyu munyarwanda usanzwe ahuza ibikorwa by’ubuhanzi, umuziki no gukora amashusho, avuga ko iyi mpamyabumenyi ari intambwe nshya mu rugendo rwe rwo gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi n’umuco muri Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Seyn Muziki yavuze ko yahawe impamyabumenyi ari kumwe n’abandi banyeshuri 68 biganaga, nyuma y’urugendo rw’amasomo yamufashije kurushaho gusobanukirwa imikorere n’imicungire y’urwego rw’ubuhanzi n’umuco.

Yagaragaje ko kuba yarize ibijyanye no guteza imbere ubuhanzi n’umuco ku rwego mpuzamahanga bijyanye n’ibyo amaze imyaka akora mu ruganda rw’ubuhanzi, cyane cyane mu bijyanye n’amashusho, guhanga udushya, guteza imbere impano no kuvuga inkuru binyuze mu bihangano.

Seyn Muziki amaze igihe akorera ibikorwa bye mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho kuri ubu atuye kandi akorera muri Benin.

Ni urugendo avuga ko rwamuhaye amahirwe yo kubona no kumva neza imbogamizi n’amahirwe ari mu ruganda rw’ubuhanzi rwa Afurika, by’umwihariko mu bijyanye no guteza imbere impano, gukora amashusho, guhanga imirimo no kugeza ibihangano by’Abanyafurika ku bantu benshi.

Mu bikorwa bye muri Benin, Seyn yagize uruhare mu mishinga itandukanye yakozwe ku bufatanye na Sèmè City, irimo iyibanze ku guteza imbere urwego rw’amashusho n’ibijyanye n’ubuhanzi, guteza imbere impano no kongerera ubushobozi abari muri uru rwego.

Iyi mishinga yamuhaye ubunararibonye mu gukorana n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uruganda rw’ubuhanzi n’umuco, ndetse imufasha kubona ko impano nyinshi z’Abanyafurika zikeneye ubufasha n’uburyo bwiza bwo kuzibyaza umusaruro.

Yagize kandi ubunararibonye binyuze muri 9Yards Media Group, aho yagiye akora mu bijyanye no gutunganya amashusho, kuvuga inkuru no guhanga ibikorwa by’ubucuruzi bishingiye ku mpano.

Ibyo bikorwa, ku ruhande rumwe, ni byo byamufashije kubona ko ubumenyi mu micungire y’ubuhanzi n’umuco bushobora kujyana n’ubunararibonye amaze kugira mu ruganda nyarwanda n’urwa Afurika muri rusange.

Master’s arashaka ko iba intangiriro y’ibindi

Kuri Seyn Muziki, kurangiza amasomo si iherezo ry’urugendo, ahubwo ni intangiriro y’ibindi bikorwa ashaka gushyiramo imbaraga.

Avuga ko ashaka gukoresha ubumenyi n’ubunararibonye afite mu gufasha abandi bahanzi n’abakora mu ruganda rw’ubuhanzi kubona amahirwe menshi, kunoza imikorere no kugera ku masoko arenga imbibi z’ibihugu.

Intego ye kandi ni ugukomeza gukora ibikorwa bihuriza hamwe ubuhanzi, umuco, ikoranabuhanga n’iterambere ry’impano, kugira ngo Abanyafurika babone uburyo bwo kubyaza umusaruro impano zabo.

Seyn avuga ko kuba yarakoreye mu Rwanda, Benin no mu yandi masoko yo muri Afurika byamuhaye ishusho yagutse y’uburyo uruganda rw’ubuhanzi rukora ku mugabane, ndetse bikamufasha kumva neza uruhare ashobora kugira mu kuruteza imbere.

Ashaka kandi kugira uruhare mu gufasha inkuru z’Abanyafurika n’umuco wabo kugera ku bantu benshi, atari muri Afurika gusa ahubwo no ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo kuri ubu ibikorwa bya Seyn birimo kwaguka bikagera no mu micungire y’urwego rw’ubuhanzi n’umuco, umuziki ni wo watumye benshi mu Rwanda bamenya izina rye.

Azwi mu ndirimbo zirimo “Rewind”, “Ndabishaka”, “Cemba” n’izindi, mu gihe yanagiye agaragaza impano mu gutunganya amashusho y’indirimbo.

Urugendo rwe rwa muzika yarutangiriye muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard mu 2018. Nyuma y’imyaka hafi itatu, mu ntangiriro za 2021, hamenyekanye ko Seyn na Incredible Records batandukanye, akomeza ibikorwa bye mu buryo bwe.

Uretse umuziki, Seyn yagiye akora mu bijyanye no gutunganya amashusho no kuvuga inkuru, ibintu byatumye ibikorwa bye bitagarukira ku kuba umuhanzi gusa, ahubwo akomeza no kugira uruhare mu bice bitandukanye by’uruganda rw’ubuhanzi.

Uyu munsi, kuba amaze kubona impamyabumenyi ya Master’s mu bijyanye no gucunga ubuhanzi n’umuco ku rwego mpuzamahanga, Seyn Muziki ahereye ku byo amaze gukora mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, avuga ko ashaka gukomeza kubaka uruganda rutanga amahirwe ku mpano z’Abanyafurika no gufasha inkuru n’umuco by’umugabane kugera kure.

 

Seyn Muziki yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Rome Business School yo mu Butaliyani, aho yize ibijyanye no guteza imbere ubuhanzi n’umuco ku rwego mpuzamahanga


Seyn Muziki yasoje Master’s ari kumwe n’abandi banyeshuri 68 biganaga, nyuma y’urugendo rw’amasomo avuga ko ruzamufasha kurushaho kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuhanzi n’umuco


Seyn Muziki amaze igihe akorera muri Benin, aho yagize uruhare mu mishinga igamije guteza imbere urwego rw’amashusho, impano no kongerera ubushobozi abakora mu nganda ndangamuco


Seyn Muziki uzwi mu ndirimbo nka “Rewind”, “Ndabishaka” na “Cemba”, yatangiye urugendo rwe rwa muzika muri Incredible Records ya Bagenzi Bernard mu 2018 mbere yo kwagura ibikorwa bye mu bijyanye n’amashusho n’imicungire y’ubuhanzi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...