Seri nyarwanda ‘Hurts Harder’ iri mu zihataniye ibihembo bikomeye muri Koreya y’Epfo

Cinema - 22/06/2026 6:08 PM
Share:
Seri nyarwanda ‘Hurts Harder’ iri mu zihataniye ibihembo bikomeye muri Koreya y’Epfo

Seri ya Hurts Harder ikomeje kwagura izina rya sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutoranywa mu marushanwa ya Seoul International Drama Awards (SDA) 2026, kimwe mu bihembo bikomeye bihatanirwa n’ibihangano bya televiziyo ku Isi.

Uyu mwaka, aya marushanwa yakiriye ibikorwa 352 biturutse mu bihugu n’uturere 46, umubare munini kurusha indi myaka yose yabayeho mbere. Muri ibyo bihangano harimo na Hurts Harder, ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’uyu mwaka.

Abategura SDA batangaje ko kimwe mu byaranze uyu mwaka ari ukwiyongera kw’ibihugu byo muri Afurika byitabiriye. U Rwanda, Algeria na Togo byitabiriye ku nshuro ya mbere, byiyongera kuri Misiri, Kenya na Afurika y’Epfo.

Mu itangazo rya SDA, Hurts Harder yashimwe nk’inkuru igaruka ku kwimenya, imibanire y’abantu ndetse n’ubuzima bwo muri iki gihe burangwa n’ikoranabuhanga, ibintu bikomeje gukurura abakunzi b’iyi seri.

Ubuyobozi bwa Zacu Entertainment bwatangaje ko bwishimiye iyi ntambwe, buvuga ko ari ikimenyetso cyerekana ko inkuru z’Abanyarwanda zifite ubushobozi bwo kugera kure no gukundwa n’abarebera televiziyo bo hirya no hino ku Isi.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu muri ZACU TV, Frank Kanyamurera, yavuze ko gutoranywa kwa Hurts Harder muri aya marushanwa ari ishema rikomeye ku ruganda rwa sinema nyarwanda.

“Iki ni ikimenyetso cyerekana ko ibihangano nyarwanda bishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga. Turishimira kubona inkuru yakozwe n’Abanyarwanda iri mu marushanwa ahuza ibikorwa bikomeye byo ku Isi.”

Mizero Yves Wayeem wayoboye iyi seri yavuze ko kubona Hurts Harder ihatanye na seri zo kuri Netflix, Amazon Prime n’ahandi ari intambwe ikomeye ku rugendo rwa sinema nyarwanda.

“Ni ibyishimo bikomeye kubona igihangano cyacu kigera kuri uru rwego, gihanganye n’izindi seri zizwi kandi zikunzwe cyane ku Isi. Biradutera imbaraga zo gukomeza gukora inkuru nziza zishobora kugera ku barebera televiziyo ku Isi yose.”

Hurts Harder igizwe n’ibice 50, buri kimwe gifite iminota 26. Yatangiye kwerekanwa kuri ZACU TV muri Nyakanga 2025, ikundwa cyane n’abayikurikiye. Ubu, muri Kanama 2026 harateganywa gusohoka ibindi bice bishya by’iyi seri.

Igaragaramo bamwe mu bakinnyi bazwi muri sinema nyarwanda barimo Irakoze Ariane Vanessa ukina ari Kate, Shemaryimanzi Dywane Emmy ukina ari Tate, Shami Angelo ukina ari Marvin, Irakoze Eliane ukina ari Olga na Iradukunda Nadine ukina ari Sacha.

Ibirori byo gutanga ibihembo bya Seoul International Drama Awards 2026 biteganyijwe kuba ku wa 8 Ukwakira 2026 i Seoul muri Koreya y’Epfo.

Hurts Harder iri muri seri nyarwanda zikunzwe, kandi zikoranye ubuhanga

Shami Angelo akina ari Marvin cyangwa se Fake Tate

Irakoze Eliane akina muri iyi filime ari Olga

Shemaryimanzi Dywane ni we ukina ari Tate muri iyi filime

Irakoze Ariane Vanessa akina muri iyi filime ari Kate, ni nawe mukinnyi filime ishingiyeho

Iradukunda Nadine akina muri iyi filime yitwa Sasha

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...