Seninga Innocent uheruka gusezera kuri Etincelles Fc yerekeje muri Djibouti

Imikino - 10/08/2025 11:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Seninga Innocent uheruka gusezera kuri Etincelles Fc yerekeje muri Djibouti

Umutoza w’Umunyarwanda, Seninga Innocent waherukaga gusezera ku ikipe ya Etincelles FC yerekeje mu ikipe ya AS Port yo muri Djibouti.

Kuri iki Cyumweru ni bwo uyu mutoza yafashe rutemikirere imwerekeza muri Djibouti nyuma y’uko yumvikanye n’iyi kipe kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa ari umutoza mukuru.

Iyi kipe ya AS Port izahagararira Djibouti mu mikino ya CAF Confédération Cup ndetse ku munsi w'ejo yatomboye ko izakina na KMKM yo muri Zanzibar mu ijonjora ry’ibanze. Ni mu gihe nikomeza izahura n’izava hagati ya El Merrikh Bentiu na Azam FC. 

Seninga Innocent yerekeje muri iyi kipe nyuma y’uko yaherukaga gusezera kuri Etincelles FC yari yamuhaye akazi ariko ntimuhe amasezerano aho ari na byo byatumye ayisezera.

Ntabwo ari ubwa mbere agiye gutoza muri Djibouti dore ko yatojeho ikipe ya Gendarmerie mu gihe kingana n’amezi atandatu mu mwaka ushize w’imikino.

Mbere yo kwerekeza hanze y’u Rwanda, Seninga yaciye mu makipe arimo Bugesera FC, Police FC, Etincelles FC, Musanze FC ndetse n’ikipe y’Igihugu "Amavubi" nk’umutoza wungirije.

Seninga Innocent yagizwe umutoza wa AS Port yo muri Djibouti


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...