Album ye iriho indirimbo 10 yayimuritse mu ijoro ryo
kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2023 mu gitaramo cyabereye kuri Cayenne
Resort ku Kimironko.
Ni album isobanuye byinshi ku muziki we, haba mu gihe
amaze mu muziki kandi agikomeje. Avuga ko umuntu ajya mu kintu afite intego mu
rugendo, muri urwo rugendo hakabamo imbogamizi no kugira amahirwe yo kubona
urukundo rw’abantu aho byanze bakagushyigikira.
Album ya Sengabo yatunganyijwe n'aba Producer
batandukanye, barimo Jay P bakoranye igihe kinini ndetse na Mucyo Nicolas.
Hari kandi Producer Igor wakoreraga muri Touch Record,
ari nawe wakoze ‘Bene u Rwanda’. Ni mu gihe indirimbo nka ‘Isimbi’ yakozwe mu
buryo bw’amashusho na Producer Fayzo.
Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yabanjirijwe ku
rubyiniro n’abarimo Itorero Indangamirwa, Angel na Pamella baririmbye indirimbo nka ‘Rusengo’
yakunzwe mu buryo bukomeye, ‘Naraye Ndose’, ndetse na ‘Ngwino rukundo’.
Angel na Pamella bazwi cyane mu bitaramo byubakiye ku muco gakondo baririmbyemo, kandi baririmba cyane mu bukwe.
Bamenyekanye cyane
cyane binyuze mu gufasha Cecile Kayirebwa mu miririmbire ahantu hatandukanye
yagiye aseruka.
Ni mu gihe itsinda Iganze Gakondo Group baririmbye
indirimbo zubakiye ku kurata intwari z’u Rwanda no gushimira Inkotanyi zahoboye
u Rwanda.
Iri tsinda rigizwe n’abasore/abagabo batanu riherutse
gukora igitaramo cyabo bwite nyuma y’imyaka itanu ishize bari mu muziki.
Baririmbye indirimbo nka ‘Ikobe’ ya Muyango Jean Marie, ‘Imihigo y’imfura’ n'izindi.
Umuhanzi Nkirinkindi yaserutse mu mwambaro wisanisha
n’amabara ya gisirikare. Uyu musore azwiho cyane kuririmba indirimbo zicyeza
Inkotanyi.
Yifashishije itsinda ry’abacuranzi yaririmbye
indirimbo ‘Runyenyeri’, ‘Kabanyana’, ‘Mwakoze Nkotanyi’, ‘Intwari z’u Rwanda’
n’izindi zitandukanye.
Umuhanzikazi Audia Intore nawe witegura igitaramo cye
bwite ku wa 8 Werurwe 2023, yaririmbye kandi yerekwa urukundo n’abitabiriye iki
gitaramo.
Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuririmba muri iki
gitaramo cya mugenzi we. Ati “Nishimiye kubana namwe kuri uyu mugoroba.
Murakoze."
Yaririmbye anatumira abantu mu gitaramo cye
yitegura gukora, ku wa 8 Werurwe 2023. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Sine ya mwiza', 'Simbi
ryanjye' n'izindi.
Mbere y’uko Sengabo Jodas ashimirwa n’abantu
batandukanye, umushyushyarugamba yabanje kwakira ku rubyiniro umusizi Rumaga
wakoze mu bisigo byinshi aherutse gushyira ahagaragara nka ‘Kibobo’ yakoranye
na Juno Kizigenza, ‘Ivanjili’ yakoranye na Alpha Rwirangira, ‘Mazi ya nyanja’ yakoranye
na Alyn Sano n’ibindi.
Muri iki gitaramo, Sengabo yaririmbye yitaye cyane ku
ndirimbo zigize album ye ‘Bene u Rwanda’, ndetse yavuze ko iyi ndirimbo ifite
amateka akomeye kuri we. Kuko, ivuga ku mateka y’Abanyarwanda n’uburyo
baharaniye gusubiza u Rwanda ubuzima.
Cécile
Kayirebwa yacyeje inganzo ye:
Cécile Kayirebwa yashimye Sengabo Jodas uburyo
yateguye iki gitaramo, avuga ko yanyuzwe n’imiririmbire ye.
Uyu mubyeyi yashimye buri wese wamwunganiye (Sengabo), yaba
ababyinnyi, abaririmbyi, intore na buri wese wagize uruhare kugira ngo iki
gitaramo kigende neza.
Kayirebwa avuga ko buri kimwe gitegurwa. Ati
“Ntawabuze icyo anywa, ntawabuze icyo arya, ntawagize irungu ". Abakobwa barabyina,
barakubita hirya no hino, barahamiriza, barahimbarwa " Nta gitaramo cyiza gisa
nk’icyo."
Yavuze ko Sengabo ari umwe mu baririmbyi bagiye
bamufasha mu gusubiramo indirimbo ze. Na bamwe mu baririmbyi bamucurangiye.
Uyu muririmbyi wagwije ibigwi mu muziki, avuga ko n’ubwo
ibyuma bikenewe kugira ngo bitange umuziki mwiza, ariko abantu baba bacyeneye
kumva ijwi ry’umuhanzi.
Kayirebwa yashimye uburyo buri kimwe cyari ku murongo
muri iki gitaramo. Bitandukanye n’ibindi bitaramo yagiye yitabira ‘byarimo
akavuyo’. Ati “Sengabo ndakwemeye."
Kayirebwa avuga ko yigeze kubwira Angel na Pamella na
Sengabo Jodas gukora ibihangano byabo n’ubwo bamufasha mu miririmbire y’indirimbo
ze.
Akari
ku mutima wa Sengabo Jodas nyuma yo kumurika album:
Sengabo yabwiye InyaRwanda ko kuva mu mwaka wa 2018
yatekerezaga kumurika album ye ya mbere, kandi byamutwaye imbaraga nyinshi
kugira ngo abigereho.
Bityo, ni umunezero kuri we kuba abashije kubigeraho. Uyu
muhanzi avuga ko yabayeho ubuzima budafite umubyeyi (Nyina), bityo yaharaniraga
gukora ikintu cyamushimisha.
Ati “Iyi album mbere na mbere nyituye umubyeyi wanjye.
Nkayitura nanone umuryango ‘Dukundane Family’ uru rugendo mureba, n’izi mvune
zose kugeza uyu munsi, kuva n’iki gitaramo ngitegura nagize imvune kugera ho
numva n’ibintu byanahagarara."
Yashimye umuryango we, Abanyarwanda bakomeje gukunda
umuco n’abandi. Sengabo yavuze ko bitoroshye gusobanura uruhare rwa Kayirebwa mu
muziki we.
Yavuze ko kuva akiri muto yifuzaga guhura na
Kayirebwa. Bwa mbere bahuye mu 2017, nyuma y’igihe kinini amushakisha ku mbuga
nkoranyambaga.
Icyo gihe hari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya
Kayirebwa. Ndetse, uyu muririmbyi avuga ko mbere yo gusohora indirimbo ‘Bene u
Rwanda’ Kayirebwa yabanje kuyumva arishima cyane bitewe n’amagambo ayigeze.
Uyu muririmbyi yavuze ko Kayirebwa mu muziki wa
gakondo, bamuziho gushyigikira ‘urubyiruko ruri mu muco’. 
Umutima wishimye kuri Sengabo Jodas wamuritse album ye
ya mbere yise ‘Bene u Rwanda’ 

Sengabo avuga ko iyi ndirimbo ‘Bene u Rwanda’ ifite
igisobanuro gikomeye ku mateka yaranze abanyarwanda

Album ye iriho indirimbo 10. Avuga ko isobanuye
byinshi ku muziki we 

Iki gitaramo cyabaye umwanya mwiza wo gushimira Imana
urukundo yerekwa n’abantu 


Sengabo avuga ko indirimbo ye 'Bene u Rwanda' yakunzwe,
ku buryo byamuhaye umukoro wo gukora izindi ndirimbo nziza 

Kayirebwa yanyuzwe n'inganzo ya Sengabo Jodas uri mu
bamufasha mu muririmbire mu ndirimbo ze zitandukanye 
Kayirebwa yakurikiranye cyane imiririmbire ya Sengabo,
ashima uburyo yateguye iki gitaramo 

Sengabo yavuze ko umutima we unezerewe nyuma yo
kumurika album yatuye umubyeyi we witabye Imana 
Imbyino za Kinyarwanda, ni ubukungu buhishe mu muco
w'u Rwanda
Iki gitaramo kitabiriwe n'abakuze mu myaka



Ange na Pamella bazwi mu ndirimbo zirimo 'Rusengo’
baririmbye muri iki gitaramo cya Sengabo Jodas


Audia Intore uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Sine ya
mwiza', 'Simbi ryanjye' n’izindi yagaragaje ubuhanga muri iki gitaramo 

Audia yatangaje ko ku wa 8 Werurwe 2023 azakora
igitaramo cye bwite 
Umuhanzi Nkirinkindi yeretswe urukundo muri iki
gitaramo nyuma yo kuririmba nyinshi mu ndirimbo zisingiza Inkotanyi 
Itorero Iganze Gakondo Group baririmbye indirimbo zubakiye ku gushimira Intwari z’u Rwanda Cecile Kayirebwa

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda 


Iganze baherutse gukora igitaramo cyabo bwite cyo
kwizihiza imyaka itanu ishize bari mu muziki 
Umusizi Rumaga Junior yavuze bimwe mu bisigo birimo
nka ‘Ivanjili’ yakoranye na Alpha Rwirangira 
Rumaga azwi mu bisigo birimo 'Ayabasore', 'Umugore si
umuntu' n'ibindi




Nyirinkindi azwi mu ndirimbo nka 'Nzagarukira',
'Nkugabiye urukundo' n’izindi


Itorero Indangamirwa (abakobwa/abagore) baririmbye muri
iki gitaramo cyo kumurika album

Itorero Indangamirwa (abasore/abagabo) bacinye akadiho
muri iki gitaramo cya Sengabo

Amaboko hejuru..... Nyuma yo kunyurwa n'umuziki w'abaririmbyi
bubakiye kuri gakondo y'Abanyarwanda 
Umukobwa yateye isaluti nyuma yo kumva indirimbo zisingiza Intwari z'u Rwanda

Mu gice cya kabiri, Sengabo yaserukanye abaririmbyi bambaye imyenda ihuje amabara






















Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
