Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, kwizera no gukomera ku masezerano y’Imana, yibutsa abakristo ko nubwo banyura mu bihe bikomeye, Imana ifite ubushobozi bwo guhindura amateka y’ubuzima bwabo ikabakura mu marira ikabageza mu munezero.
Muri iyi ndirimbo "Amateka Mashya", aba baramyi bararirimba bati: “Nzakubakisha amabuye y’igiciro cyinshi, nta ntwaro bacuriye kukurwanya izakugeraho. Mu cyimbo cy’umuvumo nzaguha umugisha, mu cyimbo cy’umubabaro nzakuzuza umunezero.”
Aya magambo agaragaza Imana nk’Umubyeyi wuje urukundo urinda abe, akabahumuriza kandi akabaha icyizere gishya mu bihe byose banyuramo. Ni ubutumwa bwibutsa abizera ko Imana idatererana abayiringira, ahubwo ihindura ibihe bikomeye ikabigira umugisha.
“Amateka Mashya” ni imwe mu ndirimbo zitezweho gukomeza gukora ku mitima ya benshi, cyane cyane ko yahuriyemo Senga B na Ben & Chance, bamwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri muziki wa Gospel nyarwanda.
Ubu bufatanye si ubwa mbere bubayeho hagati yabo kuko basanzwe bafitanye umubano mwiza mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse banaherutse guhurira mu bitaramo bitandukanye byabereye muri Canada no mu Rwanda.
Abakunzi babo bamaze igihe bifuza kongera kubabona bahuriye mu mushinga umwe wa muzika, ari na yo mpamvu isohoka ry’iyi ndirimbo ryakiriwe neza n’abatari bake.
Ben & Chance bazwi cyane mu ndirimbo zakunzwe zirimo “Yesu Arakora”, “Zaburi Yanjye”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima” n’izindi nyinshi zakomeje gufasha abantu benshi mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Senga B atuye muri Canada aho akorera umurimo w’Imana nk’umuramyi ndetse n’umuyobozi wa korali. Yatangiye kuririmba akiri muto mu makorali, ariko aza gutangira kumenyekana cyane ubwo yatangiraga gusohora indirimbo ze bwite.
Mu mwaka wa 2021, izina rye ryamenyekanye cyane nyuma yo gukorana indirimbo “Ndabizi” n’umuramyi w’icyamamare Adrien Misigaro. Iyo ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba Gospel, imufungurira amarembo ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muramyi ukunzwe mu ndirimbo "Ihema ryo gushima" yarebwe n'abarenga ibihumbi 550 kuri Youtube, yakomeje gusohora ibihangano bitandukanye ndetse anitabira ibitaramo byamuhuje n’abakunzi be mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu bihangano byamufashije kwigarurira imitima ya benshi harimo: Ndabizi Ft Adrien Misigaro, Yesu Uri Intwari, Ihema ryo gushima, Uri Imana Nyamana, Imisozi Ft Emmy Vox, Ihanagura Amarira, Amateka Mashya Ft Ben & Chance n'izindi.
Mu myaka ishize, Senga B yakomeje kwerekana ubuhanga n’impano idasanzwe mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu 2024 yakoze igitaramo gikomeye cya Live Recording i Kigali, cyitabiriwe n’abaramyi bazwi barimo Ben & Chance, Prosper Nkomezi na Emmy Vox. Icyo gitaramo cyabaye ikimenyetso cy’urwego rwiza yari amaze kugeraho mu muziki wa Gospel.
Abamuzi bavuga ko kimwe mu bimuranga ari ugutanga ubutumwa bwubaka ukwizera, bukomeza abafite ibikomere ndetse bukibutsa abantu ko Imana ishobora guhindura amateka y’ubuzima bwabo.
Indirimbo ye “Amateka Mashya” ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba Gospel hirya no hino. Benshi bavuga ko ubutumwa buyikubiyemo buje mu gihe abantu benshi bakeneye kongera kwizera amasezerano y’Imana no gukomera ku byiringiro by’uko ibihe bibi bitaramba.
Mu isi yuzuyemo ibigeragezo, intimba n’ibibazo, Senga B na Ben & Chance bibutsa abantu ko Imana ishobora guhindura amateka yabo, ikabavana mu mubabaro ikabageza mu munezero, ikabasimbuza umuvumo umugisha, ndetse ikabaha ejo hazaza huzuye ibyiringiro.
Kuri aba baramyi, “Amateka Mashya” si indirimbo gusa, ahubwo ni ubutumwa bw’ubuhanuzi n’icyizere bugamije gukomeza no guhumuriza abizera ko Imana ikiri ku ngoma kandi ko ishobora gukora ibirenze ibyo umuntu yibwira.

Senga B amaze gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye muri Gospel barimo Adrien Misigaro, Prosper Nkomezi na Ben and Chance





"Nzakubakisha amabuye y’igiciro cyinshi, nta ntwaro bacuriye kukurwanya izakugeraho. Mu cyimbo cy’umuvumo nzaguha umugisha, mu cyimbo cy’umubabaro nzakuzuza umunezero.” Senga B na Ben and Chance mu ndirimbo "Amateka mashya"
REBA INDIRIMBO NSHYA "AMATEKA MASHYA" YA SENGA B FT BEN AND CHANCE
