Ni indirimbo ije nyuma y’uko agaragaye cyane mu bikorwa
bishya by’umuziki, ikaba ifite umwihariko wo kwibutsa umuryango Nyarwanda ko
ibyagezweho bitagomba gufatwa nk’ibisanzwe, ahubwo ko bisaba uruhare rwa buri
wese kugira ngo birindwe kandi bikomeze kwaguka.
Senderi Hit avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo
cyaturutse ku cyifuzo cyo kugeza ku Banyarwanda ubutumwa bwo gukomeza
guharanira ibyiza igihugu kimaze kugeraho, aho asaba buri wese kubigiramo
uruhare, kuva ku rwego rw’umuturage kugera ku nzego zitandukanye z’imiyoborere.
Mu butumwa yaherekeje isohoka ry’iyi ndirimbo, Senderi yagize
ati: “Mbahaye indirimbo yanjye nshya yitwa ‘Tuzabirinda’. Mfashe kuyisangiza
inshuti zawe hamwe n’abaturanyi, mu isibo kugera ku murenge, ubasaba kurinda no
gusigasira ibyiza twagezeho.”
Uyu muhanzi yakomeje ashimira abakunzi be uburyo bakomeza
kumushyigikira, avuga ko indirimbo ‘Tuzabirinda’ yayihaye ubutumwa bwihariye
bwo gusigasira ibyagezweho no kubyongera.
Yabwiye InyaRwanda ati: “Ikubiyemo ubutumwa nahisemo
kubagezaho. Gusigasira ibyagezweho no kubyongera, ku kiguzi icyari cyo cyose.
Ntihazagire n’umwe wanyeganyeza ibyo Abanyarwanda bigejejeho, kuko umutekano
uraharanirwa, ukaba n’umusingi w’iterambere.”
Mu buryo bwe bwo gusobanura impamvu y’ubu butumwa, Senderi
agaruka ku rugendo rw’imyaka 32 avuga ko rwari rutoroshye, kandi ko ibyo u
Rwanda rumaze kugeraho bitaje mu buryo bworoshye. Yashimangiye ko ubwitange
n’ukwihangana kw’Abanyarwanda ari bimwe mu byatumye igihugu kigera ku rwego
kiriho uyu munsi.
Ati: “Imyaka 32 byari urugendo rutoroshye na gato, byasabye
ubwitange bw’Abanyarwanda. Uko kwihangana ni ko kwagejeje u Rwanda aha heza.”
Ubutumwa bwa Senderi ntabwo bugarukira ku magambo yavuze mu
gusobanura indirimbo gusa, kuko ‘Tuzabirinda’ ubwayo yubakiye ku gitekerezo cyo
gukomeza guharanira ibyagezweho no kubirinda ikintu cyose cyabihungabanya.
Mu gace kamwe k’indirimbo, Senderi aririmba ati: “Ibyo
Abanyarwanda twigejejeho tuzabirinda, tubyongere ku kiguzi cyose, ntawe
uzabinyeganyeza. Rwari urugendo rutoroshye, ubwitange, imbaraga nyinshi
by’Abanyarwanda.”
Aya magambo agaragaza ko Senderi yashatse gukoresha umuziki
nk’uburyo bwo gutanga ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda kudahagarara ku byo
bagezeho, ahubwo bakabirinda ndetse bagakomeza kubibyazamo ibindi byiza.
Ku ruhande rw’umuhanzi, ‘Tuzabirinda’ ni igihangano gikomeza
umurongo we wo gukora umuziki urimo ubutumwa bugamije gukangurira abantu kugira
uruhare mu mibereho n’iterambere by’igihugu. Ni na kimwe mu bihangano bye
bikoresha umuziki nk’urubuga rwo gutanga ubutumwa burenze imyidagaduro.
Senderi Hit asanzwe azwi mu Rwanda ku ndirimbo zitandukanye
zagiye zubakira ku butumwa bw’uburere mboneragihugu, aho yagiye akoresha
injyana n’amagambo yoroshye kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi.
Kuri iyi nshuro, yahisemo ubutumwa bwo “kurinda no gusigasira
ibyagezweho”, ashimangira ko iterambere ritagomba gufatwa nk’ikintu kirangirira
ku byo igihugu kimaze kugeraho, ahubwo ko risaba gukomeza gukora, kwihangana no
kugira uruhare mu kuririnda.
‘Tuzabirinda’ rero iza nk’indirimbo Senderi Hit yashyizemo
igitekerezo cye ku nshingano rusange yo kurinda ibyiza byagezweho, mu gihe
asaba abakunzi be kuyisangiza abandi kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure.
Senderi Hit yasabye Abanyarwanda kurinda ibyagezweho no gukomeza kubyongera

‘Ntihazagire ubinyeganyeza’ - Senderi Hit ku nshingano yo gusigasira ibyagezweho

Senderi Hit yamamaye cyane mu ndirimbo z'uburere mboneragihugu mu myaka 20 ishize ari mu muziki
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘TUZABIRINDA’ YA SENDERIHIT
