Senderi yatangiriye ibitaramo i Ngoma, asusurutsa ibihumbi by’abantu -AMAFOTO

Imyidagaduro - 30/05/2026 8:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Senderi yatangiriye ibitaramo i Ngoma, asusurutsa ibihumbi by’abantu -AMAFOTO

Umuhanzi Senderi International Hit wamamaye mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bw’uburere mboneragihugu, yakoreye igitaramo gikomeye mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, cyitabiriwe n’abafana barenga 15,000.

Iki gitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026, nyuma y’umuganda wahuje abaturage, urubyiruko, Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gukorera hamwe no guteza imbere igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Senderi yavuze ko yishimiye uburyo abaturage bitabiriye ibikorwa byateguwe mbere y’igitaramo, cyane cyane urubyiruko rwagaragaje ubushake bwo kwifatanya n’izindi nzego mu muganda rusange.

Yagize ati: “Mbere y’igitaramo habanje kuba umuganda wahuje Ingabo na Polisi. Twishimiye ko urubyiruko rwabyitabiriye ku kigero cyo hejuru cyane, hafi 95%, bigaragaza ko rwumva neza uruhare rwarwo mu kubaka igihugu.”

Mu rwego rwo kurushaho gususurutsa abitabiriye iki gikorwa, Senderi yasangiye urubyiniro n’abahanzi batandukanye barimo Mico The Best, ndetse anatanga umwanya ku bahanzi bakizamuka bo mu Karere ka Ngoma kugira ngo bagaragaze impano zabo imbere y’imbaga y’abaturage.

Yavuze ko aba bahanzi batoranyijwe hashingiwe ku buhanga bwabo n’uko bakunzwe mu bice baturukamo.

Ati: “Abo bana twabatoranyije dushingiye ku buhanga bw. Twakoranye n’abaturage babo kugira ngo hamenyekane abafite impano, buri wese aza aririmba indirimbo ze imbere y’abitabiriye igitaramo.”

Iki gitaramo kandi cyaranzwe n’ubutumwa butandukanye bwatanzwe n’inzego z’umutekano. Uwari uhagarariye Ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Ngoma yatanze ikiganiro cyibanze ku rugendo rwo kwibohora igihugu n’indangagaciro zaruranze, mu gihe uhagarariye Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage gukomeza gusigasira ibimaze kugerwaho, by’umwihariko ibikorwa remezo n’umutekano byubatswe mu myaka ishize.

Abitabiriye iki gitaramo bagaragaje ibyishimo byinshi, bamwe bavuga ko ari kimwe mu bitaramo bikomeye bimaze kubera muri aka gace, bitewe n’ubwitabire bw’abaturage n’uburyo cyahuriyemo imyidagaduro n’ubukangurambaga bugamije iterambere ry’abaturage.

Iki gitaramo cya Jarama ni cyo cya mbere mu ruhererekane rw’ibitaramo 10 Senderi International Hit ateganya gukorera mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, mu rwego rwo kwegera abafana be no gukomeza gutanga ubutumwa bwubaka igihugu binyuze mu muziki.







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...