Senderi yatangiranye udushya muri Primus Guma Guma Super Star 4

- 26/02/2014 11:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Senderi yatangiranye udushya muri Primus Guma Guma Super Star 4

Senderi International Hit akomeje kwigaragaza nkumwami wudushya ahantu hose aherereye dore ko akunze gukora ibintu bitunguranye kandi bitangaje bimutandukanya na bagenzi be.

Ibi akaba yongeye kubigaragaza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ubwo hatangazwaga urutonde rw’abahanzi 15 batangiranye n’irushanwa rya PGGSS IV.

Uyu muhanzi yahamagawe mu cyiciro cya nyuma cy’abahanzi basanzwe baritabiriye ibikorwa bya Guma Guma, ahamagarwa ari uwa Kane(4) nyuma ya Jay Polly, Urban boyz na Christopher.

senderi

Senderi amaze guhamagarwa yahise aryama hasi muri ubu buryo

Abahanzi bose bahamagarwaga kuri uru rutonde bagaragazaga ibyishimo mu buryo butandukanye ariko noneho byageze kuri Senderi biba ibindi bindi dore ko bagihamagara uyu muhanzi yahise aserebeka hasi nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru ugiye kwaka umupira mugenzi we cyangwa se wishimira igitego maze agarama hasi akajya aterera amaboko mu birere agaragaza ibyishimo.

senderi

Nyuma y’amasegonga agera kuri 40 Senderi International Hit akiryamye hasi nibwo yahagurutse n’ibyishimo byinshi cyane asanga bagenzi be bari bamaze guhamagarwa, ibintu byasekeje abantu bose bari baraho maze bamukomera amashyi bamuha ikaze mu bahanzi babashije gukomeza.

senderi muri Guma Guma

Yari yasekeje abantu bose akimara kwinjira mu irushanwa

Senderi na Active

Senderi na Active binjiye muri Primus Guma Guma

Uyu muhanzi akaba yarahamagawe nyuma ya Jay Polly, Urban boyz na Christopher ari uwa kane(4) mu kiciro cy’abahanzi basanzwe baritabiriye Primus Guma Guma Super Star IV, ubu ikibazwa  ni ukumenya niba nawe azaba umwe mu bahanzi 10 bazakomezanya na PGGSS  mu kiciro cya nyuma cy’abahnzi bazaba bigaragaje mu gitaramo cya live giteganijwe tariki ya 15 Werurwe 2014.

SENDERI NA JAY POLLY

Senderi na Jay Polly bahise bafata agafoto k'urwibutso

Tubibutse ko abahanzi bose hamwe babonye amahirwe yo kwinjira kuri uru rutonde ari Paccy, Knowless, Teta, Bruce Melody, Ama-G, Edouce, Uncle Austin, Jules Sentore, Active, Urban boyz, Dream boyz, Jay Polly, Senderi, Kamichi na Christopher.

Selemani Nizeyimana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...