Kuva
yatangira uru rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, Senderi
yagaragaje ko intego ye atari ugutera imbere wenyine, ahubwo ari ugusangira
umunezero n’abamushyigikiye kuva kera.
Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka
‘Nzabibvuga’, ‘Muri Hehe’, ‘Twaribohoye’, ‘Nta Cash’ n’izindi nyinshi,
yataramiye mu murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.
Ku
munsi wakurikiyeho, kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, yakomereje i
Ngarama mu Karere ka Gatsibo, aho yasusurukije imbaga y’abakunzi be mu gitaramo
cyaranzwe n’ibyishimo, urwenya n’amagambo yuje urukundo rw’igihugu.
Uyu
mushinga wo kwizihiza imyaka 20 mu muziki uzamugeza mu turere 12 mu gihugu hose
— igikorwa giteye amateka kuko kizaba gitumye aba umuhanzi wa mbere mu Rwanda
wigeze gutaramira mu turere twose uko ari 30.
Senderib
yabwiye InyaRwanda ati “Nashatse gusubira aho byose byatangiriye. Ntabwo byari
ngombwa ko mbikorera i Kigali gusa. Abanyarwanda bose ni bo banjyanye aho ndi
uyu munsi, rero ndashaka ko bose babyumva.”
Yongeraho
ko iyi gahunda ayifata nk’ “urugendo rwo gushimira Imana n’Abanyarwanda bose
bamuhaye urubuga rwo gukoresha impano ye.”
Kuri
ubu, nyuma yo gutaramira mu turere 18, aracyateganya gukomereza mu dusigaye 10,
aho azasoza urugendo rwe rw’imyaka 20 mu muziki rugamije kugaragaza ko umuziki
nyarwanda ushobora kugera kuri buri wese, aho ari hose mu gihugu.
Mu
myaka 20 amaze mu muziki, Senderi Hit yabaye umwe mu bahanzi bafite indirimbo
zifite ubutumwa bubaka. Akenshi yagiye akoresha injyana y’Afrobeat n’iza gakondo
zifite umudiho wihariye w’u Rwanda.
Yaririmbye
kuri ghunda z’Igihugu, abahanzi n’imibereho isanzwe, ari nabyo bituma indirimbo
ze zisanga benshi mu buryo bworoshye.
Ati
“Iyo ndirimbye, sinshaka gusa ko abantu babyina. Nshaka ko basohoka bafite icyo
bungutse. Niba ari uguseka, baba bakize umunaniro. Niba ari indirimbo
y’ubutumwa, baba bungutse isomo.”
Uru
rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 ruzasozwa mu mpera z’umwaka wa 2025, nyuma yo
gusura uturere 10 dusigaye. Senderi avuga ko azarangiza ataramye mu gitaramo
gikomeye cy’i Kigali, aho azatumira bagenzi be bo mu myaka inyuranye.
Ati
“Ndasoza nshimira Imana kuko niyo yampaye impano. Abafana bo ni abanjye
burundu. Icyo mbizeza ni uko nzakomeza kubahesha ishema, kandi nkomeza
kuririmba ibivuga ku Rwanda n’Abanyarwanda.”
Mu gihe abahanzi benshi bibanda ku gukora indirimbo nshya, Senderi yahisemo gusubira mu mizi, aho umuziki we wakuze. Uru rugendo rwe rw’imyaka 20 ntabwo ari urw’umuhanzi watsinze, ahubwo ni urw’umunyabigwi wemeje ko ubuhanzi bw’ukuri bukorwa ku mutima, si ku rubuga rwa YouTube gusa.


Senderi
Hit mu rugendo rwo kwizihiza imyaka 20 mu muziki – Aho byose byatangiriye, niho
agarukiyemo
Senderi
yasusurukije abaturage ba Nyagatare mu gitaramo cy’ibihe byiza n’ubutumwa
bw’urukundo rw’u Rwanda
Nyuma
ya Rukomo, Ngarama yabyiniye ku ndirimbo z’inkoramutima zaranze urugendo rwa
Senderi mu myaka 20 ishize
Urugendo
rwa Senderi rwamaze kugera mu turere 18 – intego: kuba umuhanzi wa mbere
utaramiye mu turere twose tw’u Rwanda

Imyaka
20 y’umuziki wubaka, usetsa, unyura imitima y’Abanyarwanda bose – Senderi aracyari
kuri ‘stage’ nkaho ari ejo

Abanya-Gatsibo
baririmbanye na Senderi mu gitaramo cyahinduye umujyi wabo urusengero
rw’umunezero
Senderi
ashobora kuba ari we muhanzi wa mbere uzasiga amateka yo gutaramira mu turere
twose tw’u Rwanda
Ntabwo ari umuziki gusa, ni ishimwe ryo gushimira Imana n’Abanyarwanda.” – Senderi Hit mu rugendo rw’imyaka 20 mu muziki



