Nyiranyamibwa Suzanne w’imyaka 74 y’amavuko afite indirimbo nyinshi zikubiyemo ubutunmwa bwo kwibuka nka ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’ n’izindi nyinshi zomora ibikomere. Senderi nawe afite indirimbo nka ‘Amateka yacu’ iyi ni nshya yo muri 2018; ‘Murambi Komera’, ‘Mbazi wambuwe ikamba’ n’izindi nyinshi zikubiyemo ubutumwa bwo kwibuka. Munyanshoza Dieudonne yahereye ku yitwa ‘Mibirizi’ yanamwitiriwe azwi kandi ku ndirimbo nka ‘Kimironko’,’ Kivugiza’, ‘Imfura zo ku mugote’ n’izindi nyinshi yagiye akora.
Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 ni bwo Senderi International Hit, Munyanshoza Dieudonne uzwi nka Mibirizi ndetse na Nyiranyamibwa Suzan baririmbye indirimbo zo kwibuka aho bari bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Rusizi (Yahoze ari Cyangungu) n’inshuti zabo mu ijoro ryo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside no mu kwibuka imiryango yabo yazimiye.
Senderi yaririmbye indirimbo ye nshya aherutse gushyira hanze yise ‘Amateka yacu ’ irimo ubutumwa bugira buti “Twarababaye ariko Twababariye’n’izindi , Munyanshoza aririmba ‘Mibirizi’ yitiriwe agace avukamo n’izindi, Nyiranyamibwa Suzan aririmba ‘Ese mbaze nde’ n’izindi nyinshi aba bahanzi baririmbye muri uyu muhango.
Suzanne Nyiranyamibwa yaririmbye indirimbo imaze imyaka 18 ‘Ese Mbaze nde’, gusa mbere y’uko ayiririmba yavuze ko atari indirimbo yanditse ahubwo ko mu bitekerezo bye yibajije ku byabaye mu Rwanda, yumva amagambo yo kuvuga no kuririmba araje n’uko arahanga.
Aba bahanzi bose bari kumwe na Samusure [Rulinda] wavutse yitwa Kalisa Ernest akamenyekana kubera gukina filime bageze i Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba ku mugoroba wo ku wa Gatandatu w’icyumweru twasoje, bagarutse i Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa mbere.
AMAFOTO:
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu aba bahanzi baririmba
Munyanshoza wamenyekanye mu ndirimbo 'Mibirizi'
Suzanne yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y'imyaka 40 aba mu mahanga
Ku cyumweru:
Munyanshoza ku ivuko i Mibirizi
Suzanne Nyiranyamibwa aririmba
Senderi i Mibirizi mu karere ka Rusizi
Ku nshuro ya 24 insanganyamatsiko ni 'Twibuke Twiyubaka'
AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com