Senateri Murigande yasabye ko abana b’u Rwanda barindwa amashusho y’urukozasoni

Amakuru ku Rwanda - 25/08/2026 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Senateri Murigande yasabye ko abana b’u Rwanda barindwa amashusho y’urukozasoni

Senateri Murigande Charles yavuze ko nyuma y’ingamba Leta y’u Rwanda yafashe zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, hakwiye no gushyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda urubyiruko ibindi bibangamira imibereho yarwo, birimo amashusho y’urukozasoni aboneka kuri internet.

Ibi Senateri Murigande yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na KP Media24, cyasohotse ku wa 22 Kanama 2026, aho yagaragaje ko ikibazo cy’imyitwarire y’urubyiruko, by’umwihariko ibyo yise ubusambanyi, gikwiye kwitabwaho.

Senateri Murigande yavuze ko ashyigikiye icyemezo cya Leta cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, ashingiye ku ngaruka avuga ko izo nzoga zishobora kugira ku buzima n’imibereho y’abaturage.

Yatanze urugero rw’u Bushinwa, avuga ko iki gihugu na cyo cyigeze kugira ibibazo bifitanye isano n’inzoga, ariko kigafata ingamba zo kugabanya ikoreshwa ryazo. Ati: “Iyo batabifata ntabwo tuba dufite u Bushinwa dufite uyu munsi.”

Senateri Murigande yavuze ko hari n’ikindi kibazo cyugarije urubyiruko, ari cyo kugera amashusho y’urukozasoni aboneka kuri internet.

Yavuze ko amashusho nk’ayo ashobora kugira uruhare mu guhindura imyumvire n’imyitwarire y’urubyiruko, asaba ko hakorwa uburyo bwo kuyabuza kugera ku bana.

Senateri Murigande kandi yavuze ko ikigero cy’ubusambanyi mu rubyiruko kigeze ku rwego ruteye ubwoba, kandi ko ahanini biterwa n’ibyo bareba kuri interineti.”

Ati: “N’ibi bintu ubona abana bashiriye mu busambanyi, twari dusigaye dufite ahantu abana bajya mu nzu bakabwira uwinjiye wese ngo asige ubwonko bwe ku muryango, ngo bagiye mu ijuru rya karindwi. Bakagenda abana bakiyambura ubusa, bagasambana, ibintu nyine biteye ubwoba.”

Yatanze urugero rw’u Bushinwa, avuga ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gukumira imbuga zigaragaraho ibintu by’urukozasoni.

Senateri Murigande yasabye ko n’inzego z’u Rwanda zishinzwe ikoranabuhanga zakwiga uburyo bwo kurinda abana kugera kuri ayo mashusho.

Ati: “Niba dushaka gufasha urubyiruko rwacu mu buryo burambye, turi gutera imbere mu ikoranabuhanga, Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo n’ibi bigo byose bya RISA, bakwiriye kureba uburyo barinda abana b’u Rwanda kugera kuri ayo mashusho y’urukozasoni.”

Senateri Murigande kandi yavuze ko ingamba zo kurinda urubyiruko kuri internet zidakwiye kugarukira ku mashusho y’urukozasoni gusa.

Yagaragaje ko hakwiye no kwitabwa ku imbuga cyangwa ibindi bikubiyemo inyigisho cyangwa amashusho ashobora gushishikariza abantu kwiyangiza cyangwa kwiyahura, kuko na byo bishobora kugira ingaruka ku rubyiruko.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbere kurinda urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange ibintu bishobora kugira ingaruka ku buzima, imyitwarire n’imibereho yabo, birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi bikorwa bibangamira umutekano n’ubuzima rusange.

Senateri Murigande yasabye ko abana b’u Rwanda barindwa amashusho y’urukozasoni


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...