Senateri Mukabalisa Donatille yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro, ashimirwa umurage asigiye u Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 07/08/2026 3:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Senateri Mukabalisa Donatille yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro, ashimirwa umurage asigiye u Rwanda

Mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Gatanu habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma mu cyubahiro Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, witabye Imana ari Umusenateri, aho abayobozi bakuru b'Igihugu, abo mu muryango we, inshuti n'abahoze bakorana bamwibutse nk'umuyobozi waranzwe n'ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu.

Nk’uko byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, mu butumwa bwa Perezida wa Repubulika, bwatanzwe n'Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango RPF-Inkotanyi, Amb. Bazivamo Christophe, yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera n'Abanyarwanda bose, ashimangira ko u Rwanda rubuze umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu rugendo rw'iterambere.

Yavuze ko:”Senateri Mukabalisa Donatille yarangwaga n’indangagaciro zabaye umusingi w’iterambere ry’u Rwanda, zirimo kuba inyangamugayo, kwicisha bugufi, kwihangana no guhora yubahiriza inshingano afite, yagiye atorerwa cyangwa agahabwa inshingano zitandukanye kandi zisaba byinshi, kandi zose yagiye azisohoza neza n’ubwitange bwinshi.

Ibyo byaterwaga ni uko yumvaga neza ko gukorera igihugu ari inshingano iruta izindi kandi ifite agaciro gakomeye. Uwo mutima wo kwitangira abandi ni wo waranze ubuzima bwe bwose. Watumye yubahwa n’abo bakoranye, anagirirwa icyizere kenshi. Igihugu cyimushimira ubwo bwitange.”

Mu izina ry'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), Depite Munyangeyo Theogene yavuze ko Mukabalisa atari Perezida w'ishyaka gusa, ahubwo yari umubyeyi, umujyanama n'umurezi w'abanyamuryango benshi.

Yagize ati: "Adusigiye imishinga n’icyerecyezo kigari, bigamije gukomeza kwiyubaka no guteza imbere igihugu cyacu."

Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier, na we yashimiye umurage Nyakwigendera yasize, avuga ko ibikorwa byaranze ubuzima bwe bizakomeza kwibukwa n'Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

Yasabye umuryango wa Mukabalisa gukomeza kwihangana muri ibi bihe by'icyunamo, awizeza ko Inteko Ishinga Amategeko izakomeza kuwuba hafi.

Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yabaye umwe mu bayobozi b'inararibonye bagiriye u Rwanda umusanzu ukomeye mu nzego zitandukanye, aho yaranzwe n'ubuyobozi bushingiye ku bumwe, ubwitange no gukorera inyungu z'igihugu.

Umuhango wo kumusezeraho waranzwe n'icyubahiro n'amasengesho, mu rwego rwo kumuha icyubahiro cya nyuma no kuzirikana umurage yasigiye igihugu n'Abanyarwanda.

Senateri Mukabalisa Donatille yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro, ashimirwa umurage asigiye u Rwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...