Nk'uko byatangajwe na Reuters, iri tegeko rishya rishobora no kugira ingaruka ku ruganda rukora imodoka rwa Mercedes-Benz, kubera ko hafi 20% by’imigabane yarwo ifitwe n’abashoramari bakomoka mu Bushinwa.
Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe ubucuruzi, Senateri Ted Cruz, yavuze ko umushinga w’itegeko uteganya ko ibigo bifite nibura 15% by’imigabane ifitwe n’ibigo cyangwa abashoramari b’Abashinwa bishobora kubuzwa kugurisha imodoka muri Amerika, keretse hari impinduka zizakorwa mbere y’uko ryemezwa burundu.
Ku ruhande rwe, Senateri Bernie Moreno yavuze ko Mercedes-Benz ishobora guhabwa igihe kigera mu mwaka wa 2030kugira ngo ibe yujuje ibisabwa n’iri tegeko.
Yanavuze ko mu bihe bimwe na bimwe, iyi sosiyete ishobora guhabwa uburenganzira bwihariye (waiver) buyemerera gukomeza ibikorwa byayo mu gihe igikora impinduka zisabwa.
Uyu mushinga w’itegeko ni kimwe mu bikorwa Amerika ikomeje gushyira imbere mu rwego rwo kugabanya ingaruka zishobora guterwa n’ibicuruzwa n’ikoranabuhanga bifitanye isano n’u Bushinwa, cyane cyane mu nzego z’imodoka zigezweho n’ikoranabuhanga rifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Nubwo Komisiyo ya Sena yamaze kwemeza uyu mushinga, nturaba itegeko. Utegereje kubanza kwemezwa n’Inteko Rusange ya Sena ndetse n’izindi nzego zibishinzwe mbere y’uko ushyirwaho burundu ugatangira kubahirizwa.
