Sem-G Dile ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze indirimbo ya mbere-YUMVE

Imyidagaduro - 20/02/2021 8:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Sem-G Dile ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze indirimbo ya mbere-YUMVE

Mr. Diferente, MAMBA, OG cyangwa se Sem-G Dile wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangiye urugendo rushya rwa muzika aho yasohoye indirimbo nshya ya mbere yitwa Online

">Iyi ndirimbo yarambitsweho ibiganza na MadeBeat irangizwa na Bob Pro, ubu iri shene ya YouTube ya Sem-G Dile, ushobora kuyumva ukaba wanayisangiza abandi. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati:’’Umuziki kuri njye ni urufunguzo rw’ubuzima, ibyishimo, amahoro y’umutima, imbaraga n’ibindi’’. 


Yakomeje ati:’’Kuri njye, ni igikoresho gifite imbaraga zikomeye zo gukora byinshi birimo kugira ubuzima bw’abantu bwiza kurushaho ndetse ukanadufasha kugira isi nziza uko tubyifuza’’. 

Sem-G Dile avuka i Burera avuga ko yavutse akunda umuziki ndetse ahantu hose yagiye yiga harimo mu Rwanda, mu Buhinde no muri Amerika yagiye akora umuziki. Ati: ’’Iki ni cyo gihe ngo noneho nsangize iyi mpano isi yose’’.

KANDA HANO WUMVE 'ONLINE' YA SEM-G DILE

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...