Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo indege ya Delta Air Lines ifite nimero ya 938 yari igeze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya John F. Kennedy (JFK), i New York, ivuye ku Kibuga cy’Indege cya Los Angeles (LAX).
Selma Blair, ufite imyaka 54, wamamaye muri filime zirimo Legally Blonde na Cruel Intentions, akekwaho guteza umutekano muke muri iyo ndege, aho bivugwa ko yakubise umukozi umwe w’indege akanaruma undi.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Mirror, ivuga ko uyu mukinnyi wa filime akekwaho kugerageza gufungura umuryango w’indege ikiri mu kirere igenda. Nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege, abashinzwe umutekano baramufashe, ajyanwa kwa muganga kugira ngo asuzumwe.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe umutekano ku byambu n’ibibuga by’indege bya New York na New Jersey (Port Authority of New York and New Jersey), yavuze ko abapolisi bagiye gukurikirana iki kibazo ahagana saa tanu z’ijoro ku isaha yo muri Amerika, ubwo indege yari imaze guhagarara ku kibuga.
Iryo tangazo rivuga ko Blair yafashwe akajyanwa mu bitaro kugira ngo asuzumwe. Abakozi babiri b’indege na bo batangaje ko bakomerekejwe, umwe muri bo ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.
Urwego rushinzwe umutekano rwemeje kandi ko Ikigo cy’Ubugenzacyaha cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) kiri gukora iperereza kuri iki kibazo.
Umuvugizi wa Delta Air Lines yavuze ko iyi sosiyete itakwihanganira imyitwarire ibangamira umutekano cyangwa inyuranyije n’amategeko, ashimangira ko umutekano w’abagenzi n’abakozi bayo ari wo uza imbere.
Umuvugizi wa Selma Blair yabwiye ikinyamakuru TMZ ko uyu mukinnyi wa filime yagize ikibazo cy’ubuzima cyaba cyaratumye agaragaza imyitwarire idasanzwe akekwaho.
Yagize ati: “Selma yagize ikibazo cy’ubuzima cyateye iyi myitwarire akekwaho. Indege imaze kugerahasi, yahise ahabwa ubuvuzi kandi ubu ameze neza.”
Amakuru y’inyongera yatangajwhe ku rubanza avuga ko Blair yagejejwe mu rukiko rwa Queens Criminal Court, aho yahakanye ibyaha aregwa birimo gukubita no gukomeretsa. Icyakora, dosiye ye iracyakurikiranwa n’inzego z’ubutabera,
Muri 2016, Selma Blair na bwo yigeze kugira ikibazo mu ndege ubwo yari mu rugendo ari kumwe n’umuhungu we n’umugabo we. Icyo gihe byabaye ngombwa ko avanwa mu ndege nyuma y’uko agaragaje imyitwarire yateje impungenge.
Nyuma y’icyo kibazo, Blair yasabye imbabazi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vanity Fair, avuga ko yakoze ikosa ryo kuvanga inzoga n’imiti, bikamuviramo guta ubwenge no kuvuga cyangwa gukora ibintu yicujije.
Mbere gato y’iki kibazo cyo mu Ukwakira 2026, Blair yari yanditse ku rubuga rwa X avuga ko yari amaze iminsi ahugijwe n’ingendo hagati ya Los Angeles, New Mexico na New York, agaragaza ko yari abakumbuye abafana be.
Kugeza ubu, iperereza ku byabereye muri iyo ndege rirakomeje, mu gihe umuvugizi wa Blair avuga ko yabanje guhura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ari nacyo cyaje guteza iyi myitwarire idasanzwe.


