Muri ayo mashusho, Gomez yakoresheje iminwa agaragaza amagambo yo mu ndirimbo ya Nick Jonas agira ati “red dress”, mu gihe yerekanaga imyambarire ye.
Yashyizeho amagambo agira ati “Numva nongera kwibuka ibihe byo hambere”, agaragaza ko yatekerezaga ku bihe byashize.
Indirimbo Burnin’ Up yasohotse mu 2008, ikaba yarakunzwe cyane mu ndirimbo z’itsinda Jonas Brothers rigizwe na Nick Jonas, Joe Jonas na Kevin Jonas.
Nubwo abagize iryo tsinda batigeze bemeza ku mugaragaro uwo ndirimbo yari igenewe, Selena Gomez yagaragayemo mu mashusho yayo akina nk’umukobwa wakundanaga na Nick Jonas. Ibyo byatumye amashusho ye mashya kuri TikTok yibutsa benshi amateka y’urukundo rwabo.
Selena Gomez na Nick Jonas batandukanye mu 2010
Selena Gomez na Nick Jonas batangiye gukundana mu 2008, nyuma yo guhura binyuze mu bikorwa bya Disney Channel. Icyo gihe bombi bari bakiri bato, bakaba barakundanye mu bihe bitandukanye kugeza ubwo batandukanye burundu mu 2010.
Gomez yamenyekanye cyane akina nka Alex Russo muri filime y’uruhererekane Wizards of Waverly Place, yamaze ibihe bine kuva mu 2007 kugeza mu 2012. Nick Jonas na we yakinnye muri filime Camp Rock yasohotse mu 2008, nyuma agaragara muri filime y’uruhererekane Jonas kuva mu 2009 kugeza mu 2010.
Mu kiganiro yagiranye na Capital FM mu 2015, Selena Gomez yagarutse ku mubano we na Nick Jonas, agaragaza ko awibuka neza.Yagize ati: “Twari tukiri abana!”Yakomeje agira ati: “Mu minsi ishize twongeye guhura turaganira, kandi birashimishije kuba dushobora kongera kuganira muri ubwo buryo.”Yongeraho ati: “Njye mbona urukundo rwacu rwari urukundo rw’abana bakiri bato.”
Yakomeje agira ati: “Byari byiza cyane. Ni umuntu mwiza. Kandi koko ndacyamukunda mu buryo runaka.”
Kuri ubu, Selena Gomez yashakanye n’umutunganya muziki Benny Blanco. Aba bombi batangaje ko bakundana mu Ukuboza 2023, baza kurushinga muri Nzeri 2025.
Ku rundi ruhande, Nick Jonas yashakanye n’umukinnyi wa filime Priyanka Chopra mu Ukuboza 2018, nyuma yo kumusaba ko bazabana muri Nyakanga uwo mwaka.
Muri Mutarama 2022, Nick Jonas na Priyanka Chopra bibarutse umukobwa wabo witwa Malti Marie Chopra Jonas.
Nubwo Selena Gomez na Nick Jonas bamaze imyaka myinshi batandukanye kandi ubu bakaba bafite abo bashakanye, amashusho ya Gomez kuri TikTok yongeye kwibutsa abakunzi babo ibihe by’urukundo rwabo rwo mu busore.




Umuhanzikazi n’umukinnyi wa filime Selena Gomez yongeye kwibutsa abakunzi be ibihe by’urukundo yagiranye na Nick Jonas, nyuma yo gushyira amashusho kuri TikTok agaragaramo yambaye ikanzu itukura, akoresha indirimbo ya Jonas Brothers yitwa Burnin’ Up.
