Ku
Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, Selena Gomez w’imyaka 34 yashyize
ubutumwa kuri Instagram Story ye, agaruka ku mpinduka z’ijwi rye zari zimaze
igihe zivugwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ubwo
butumwa, uyu muhanzikazi yemeye ko yakoresheje cyane vape irimo nikotine, avuga
ko abona ko byagize uruhare mu guhinduka kw’ijwi rye.
Yagize ati: “Sinashobora kongera gusubirana ijwi ryanjye. Nakoresheje vape irimo nikotine cyane.”

Yakomeje
avuga ko kureka nikotine bigoye, ariko ko yifuje kuburira abantu bashobora kuba
bayikoresha cyangwa batekereza gutangira kuyikoresha.
Ati:
“Nikotine iragoye kuyireka. Nifuzaga kubwira umuntu wese uri kuyikoresha
cyangwa utekereza gutangira gukoresha vape ko bidakwiye. Ni ikintu kibi cyane
kandi cyahinduye ijwi ryanjye.”
Selena
kandi yavuze ko azi ko abafana bashobora kuba batagikunda uko ijwi rye
ryumvikana, ariko abibutsa ko bashobora guhitamo kutamwumva aho kumunenga.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko yamaze guhagarika gukoresha vape kandi ko yifuza gukomeza
kubaho yarabihagaritse burundu. Icyakora, yemeye ko kubireka atari ibintu
byoroshye.
Yagize
ati: “Ndishimye cyane kuko nahagaritse kuyikoresha, kandi nizera ko nzabasha
gukomeza. Biragoye, ariko nzi ko niba hari ikintu kibi urimo kunyuramo,
ushobora kukivamo na cyo.”
Ubu
butumwa bwe bwari bugamije no gutera imbaraga abantu bafite ikibazo cyo kureka
nikotine, abereka ko nubwo bishobora kugorana, bashobora kugera ku ntego yo
kuyireka.
Mbere
y’ubu butumwa, mu kiganiro cyanyuze kuri Instagram Live mu Ukuboza 2025, Selena
yari yarigeze kuvuga ko rimwe na rimwe yumva umuhogo we warabyimbiye, ubwo
yasubizaga abantu bibazaga impamvu ijwi rye ryahindutse. Icyo gihe yari
ataravuga ko vape ari yo yabiteye.
Ikigo cyo
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC)
kiburira kivuga ko umwuka wa vape ushobora kuba urimo ibinyabutabire n’uduce
duto bishobora kwangiza ubuzima, cyane cyane imyanya y’ubuhumekero.
Abahanga
mu buzima kandi bagaragaza ko guhumeka ibinyabutabire bishobora kwangiza
umuhogo n’inzira z’ijwi, bigatuma umuntu agira inkorora, kuribwa mu muhogo,
cyangwa guhinduka kw’ijwi.
Nikotine
kandi ishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bw’ingimbi n’abangavu,
cyane cyane ibice bifasha mu kwiga, kwibuka, kwita ku kintu no kugenzura
imyitwarire.
Ubutumwa
bwa Selena Gomez bwongeye gukurura ibiganiro ku ngaruka za vape, cyane cyane ku
rubyiruko rushobora kuba ruyifata nk’ikintu gisanzwe cyangwa kitabagira
ingaruka.
Yifashishije
ubunararibonye bwe kugira ngo ashishikarize abafana be kwirinda kuyikoresha no
gushaka ubufasha bw’abahanga mu buvuzi mu gihe kuyireka byagoranye.
