Selena yatanze ubusabe bwo gusesa uru rubanza ku wa Gatatu, asubiza abashoramari bamushinja kubayobya ku bijyanye n’imikorere ya Wondermind ndetse n’uruhare rwe muri iyi sosiyete.
Mu nyandiko z’urukiko, Selena yavuze ko ibirego by’abashoramari byavuzwe mu buryo budasobanutse, kandi bivuguruzanya, ku buryo bidashobora kugaragaza ko yaba yarakoze uburiganya.
Yongeyeho ko n’ibyo abashoramari ubwabo bamushinja bigaragaza ko atari afite uruhare mu bikorwa bavuga ko byabaye, ndetse ko atari afite amakuru ku magambo y’ibinyoma yaba yaravuzwe ku bijyanye na Wondermind.
Umwunganizi wa Selena, Mathew S. Rosengart, yavuze ko ubu busabe bwo gusesa urubanza bugaragaza ko Selena atari akwiye kuba yarashyizwe muri uru rubanza.
Yagize ati: “Ibirego bamushinja nta shingiro bifite, ndetse bishobora no gufatwa nk’ibirego bidafite ishingiro.”
Rosengart kandi yavuze ko kuba Selena yaba yaragize uruhare mu “buriganya” cyangwa ikindi cyaha icyo ari cyo cyose ari ibintu bidafite ishingiro. Yavuze ko, uretse gusaba ko urubanza rwe ruseswa, bari no kureba izindi nzira z’amategeko zirimo gusaba ko abareze Selena bahanwa, kubera kumushyira muri uru rubanza mu buryo babona ko budakwiye.
Abashoramari bavuga ko bashoye miliyoni 1.2 z’amadolari muri Wondermind, ariko nyuma bakabura amakuru ahagije ku mikorere yayo, kugeza ubwo bavuga ko sosiyete yasenyutse bucece batabizi.
Mu kirego cyabo, bavugaga ko Selena yari yarashyizwe mu mwanya w’ushinzwe kwamamaza Wondermind, bityo bakaba bari biteze ko yakoresha ubwamamare bwe ku mbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha iyi sosiyete.
Gusa abashoramari bavuga ko Selena yaje kwitandukanya n’iyi sosiyete nyuma yo kubona inkunga y’amafaranga yari akeneye.

Selena Gomez yasabye ko urubanza abashoramari bamushinjamo uburiganya ruseswa
