Selena Gomez yajyanywe mu nkiko ashinjwa uburiganya muri Wondermind Global

Imyidagaduro - 14/08/2026 4:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Selena Gomez yajyanywe mu nkiko ashinjwa uburiganya muri Wondermind Global

Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Selena Gomez, yarezwe n’abashoramari batanu bashoye amafaranga mu kigo cy’ubuzima bwo mu mutwe cya Wondermind Global, bavuga ko batishimiye imikorere y’iki kigo n’uruhare rwe muri cyo.

Abarega bavuga ko Gomez, umwe mu bashinze Wondermind, atubahirije amasezerano yari yaragiranye n’abashoramari yo kugira uruhare rugaragara mu kubaka no guteza imbere iki kigo. Bavuga ko kutuzuza izi nshingano byatumye Wondermind igera mu bibazo bikomeye by’amafaranga.

Aba bashoramari basabye urukiko kubasubiza amafaranga agera kuri miliyoni 1.2 z’amadolari ya Amerika, bavuga ko ari yo bari barashoye muri Wondermind, hiyongereyeho amafaranga y’imanza n’indishyi nk’uko byatangajwe na Reuters.

Kugeza ubu, Gomez n’abahagarariye Wondermind ntibaragira icyo batangaza ku birego bimushinja.

Wondermind yashinzwe kubera ubuzima bwo mu mutwe

Selena Gomez yashinze Wondermind mu myaka itanu ishize afatanyije na nyina, Mandy Teefey, ndetse n’umushoramari Daniella Pierson.

Iki kigo cyari kigamije gutuma amakuru n’ibiganiro bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bigera ku bantu benshi kandi mu buryo bworoshye.

Gomez yari yaravuze ku mugaragaro ibibazo yanyuzemo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, birimo no kuba yarigeze gusangiza abantu ko yigeze gusuzumwa indwara yo guhindagurika kwimyitwarire n’amarangamutima ‘bipolar disorder’.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 34 kandi ni umwe mu bantu b’abagore bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abarenga miliyoni 500 bamukurikira. Afite kandi umutungo ubarirwa hafi kuri miliyari imwe y’amadolari, cyane cyane kubera ibikorwa bye mu myidagaduro n’ubucuruzi, birimo ikigo cye cy’amavuta yo kwisiga, Rare Beauty.

Abashoramari bavuga ko Gomez atigeze asohoza ibyo yari yiyemeje

Mu kirego cyatanzwe n’aba bashoramari, bavuga ko abashinze Wondermind bigeze gutanga amakuru yabagaragarizaga ko iki kigo cyari gifite gahunda nini zo gukorana n’ibigo byamamaza, gukora ibiganiro n’ibyamamare, gushyira hanze porogaramu ndetse no guteza imbere ibikorwa bitandukanye.

Bavuga kandi ko Gomez yari yemeye kugira uruhare rugaragara mu kwamamaza no guteza imbere Wondermind.

Abashoramari bavuga ko ibyo bikorwa byinshi bitigeze bigerwaho nk’uko bari babyizeye, ndetse bagashinja Gomez gusinya amasezerano yo kugira uruhare mu bikorwa by’ikigo ariko nyuma ntayubahirize.

Mu kirego, abashoramari bavuga ko Wondermind yananiwe no kuzuza zimwe mu nshingano z’ibanze z’ikigo, zirimo kwishyura abakozi n’abatanga serivisi ku gihe.

Abashoramari bavuga ko batamenyeshejwe ibibazo by’ikigo

Aba bashoramari bavuga ko mu gihe cy’imyaka igera kuri itatu, ikigo cyakomeje kugira ibibazo by’imari n’imiyoborere, ariko ko abayobozi n’abashinze Wondermind batigeze babamenyesha uko ibintu byari byifashe.

Bavuga ko bamenye uburemere bw’ibibazo Wondermind yari ifite nyuma y’inkuru y’iperereza yasohotse mu kinyamakuru cyo kuri internet The Cut muri Nzeri 2025.

Iyo nkuru yagaragazaga ibibazo by’imari n’imiyoborere byari muri Wondermind, ibintu abashoramari bavuga ko byari byaratangiye kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’ikigo.

Muri iki kirego, bavuga ko Wondermind yari imaze kugera ahantu habi ku buryo nta gahunda ifatika yari ifite yo gukomeza ibikorwa byayo cyangwa kugera ku ntego yari yarashyizweho.

Kugeza ubu, Selena Gomez aracyagaragara nk’umwe mu bashinze Wondermind, mu gihe nyina, Mandy Teefey, ari we uri ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’ikigo nyuma y’uko Daniella Pierson avuye muri Wondermind.

Urubanza rugomba gukomeza mu gihe impande zombi zitegura gutanga ibisobanuro ku birego byatanzwe n’abashoramari.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...