Hashize igihe kinini hagati y'umuhanzikazi Selena Gomez n'umunyamidelikazi Hailey Baldwin haragwamo umwuka mubi nyuma yaho Hailey arushinze n'icyamamare Justin Bieber bikavugwa ko ko yagize uruhare mu gutandukana kw'aba bahanzi bombi bari bamaranye imyaka myinshi mu rukundo. Kuri ubu Selena Gomez yagaragaye yahuje urugwiro na Hailey Baldwin bitangaza benshi.

Selena Gomez yahuje urugwiro na Hailey Badwin nyuma y'igihe bafitanye amakimbirane
Selena Gomez na Hailey Baldwin bahuriye mu birori ngaruka mwaka bitegurwa na kompanyi ikora filime ya Motion Pictures byitwa 'Academy Museum of Motion Pictures Gala Night' byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye byose byaserutse mu myenda y'umukara nk'uko byari batangajwe ko ababyitabira bagomba kwambara ibara ry'umukara.
Selena Gomez yahoberanye na Hailey Baldwin biratinda
Muri ibi birori niho Selena Gomez yahurije urugwiro na Hailey Baldwin ndetse banicarana ku meza amwe ibintu byatunguye benshi dore ko byari bisanzwe bizwi ko aba bombi bafitanye amakimbirane kubera Justin Bieber.
PageSix yatangaje ko ibi byaciye amarenga ko ntamwuka mubi ukirangwa hagati y'aba bombi ndetse ko baba barabaye inshuti. Ibi bibaye nyuma y'iminsi micye Hailey Baldwin atangaje ko nta ruhare yagize mu itandukana rya Justin Bieber na Selena Gomez.
Selena Gomez yahuje urugwiro na Hailey Baldwin nyuma y'igihe bapfa Justin Bieber