Seleman Dicoz n’umugore we bakoranye indirimbo ishimira Imana yabarinze-VIDEO

Imyidagaduro - 28/12/2022 4:06 PM
Share:

Umwanditsi:

Seleman Dicoz n’umugore we bakoranye indirimbo ishimira Imana yabarinze-VIDEO

Umuhanzi Seleman Dicoz [Dicoz] yahuje imbaraga n’umugore we Umutesi Charlotte Putzeys bakorana indirimbo ihimbaza Imana bise “Ni Bon ", mu rwego rwo kuyishimira uburinzi bwayo kuva bamenyana.

Seleman yabwiye InyaRwanda ko mu gihe umwaka wa 2022 ugana ku musoza we n’umuryango we basubije inyuma intekerezo, bibuka urugendo banyuzemo n’uko Imana yabaye mu ruhande rwabo, biyemeza kuyishimira binyuze mu ndirimbo.

N’ubwo iyi ndirimbo ari iy’umuryango we yo gushimira Imana, avuga ko ubutumwa bukubiyemo buri wese yabwifashisha mu gushimira Imana.

Yavuze ati “Ni indirimbo twakoze mu rwego rwo gushimira Imana ibyo idukorera buri munsi, kandi nzi neza ko benshi bazayigira iyabo kuko buri wese aba afite icyo yashimira Imana."

Uyu muririmbyi avuga ko yifashishije umugore we muri iyi ndirimbo, kugira ngo bumvikanishe bombi ishimwe bafite ku Mana.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P afatanyije na DidierTouch, naho amashusho yakozwe na Producer Julien Bmjizzo.

Umugore wa Selemani ni we uririmba igitero cya mbere, kandi anagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Ati “Nahisemo ko tuyikorana kuko gushima Imana turabihuje. Kuva twabana, Imana yagiye ibana natwe, iduha urubyaro, iturinda kurwara, mbega yatwitayeho muri byose."

Selemani yavuze ko muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, Imana yarinze umuryango we. Ati “Uyu mwaka Imana yandindiye umuryango ntawigeze urwara, abana barakura neza, naje mu Rwanda gusura umuryango, ... n’ibindi byinshi kandi Imana yabanye natwe."

Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2007. Amenyekana binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Kiberinka’, ‘Pommes’, ‘Mille’ yakoranye na Lolilo, ‘Kamwe’ yakoranye na Washington, ‘Nikupende’ n’izindi nyinshi.

Yavuye mu Rwanda mu 2012 ajya gutura mu Bubiligi ari naho yamenyaniye n’umukunzi we, Umutesi Charlotte Putzeys barushinze tariki 13 Nyakanga 2019. 

Seleman yavuze ko yifashishije umugore we muri iyi ndirimbo kubera ko ‘gushima Imana turabihuje’


Seleman avuga ko muri uyu mwaka wa 2022 Imana yigaragarije umuryango we mu buryo bukomeye


Muri uyu mwaka, Seleman yagarutse mu Rwanda gusura umuryango we

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI BON’ YA SELEMAN DICOZ N’UMUGORE WE

">

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...