Seleman yabwiye InyaRwanda ko mu gihe umwaka wa 2022 ugana
ku musoza we n’umuryango we basubije inyuma intekerezo, bibuka urugendo
banyuzemo n’uko Imana yabaye mu ruhande rwabo, biyemeza kuyishimira binyuze mu
ndirimbo.
N’ubwo iyi ndirimbo ari iy’umuryango we yo gushimira
Imana, avuga ko ubutumwa bukubiyemo buri wese yabwifashisha mu gushimira Imana.
Yavuze ati “Ni indirimbo twakoze mu rwego rwo
gushimira Imana ibyo idukorera buri munsi, kandi nzi neza ko benshi bazayigira
iyabo kuko buri wese aba afite icyo yashimira Imana."
Uyu muririmbyi avuga ko yifashishije umugore we muri
iyi ndirimbo, kugira ngo bumvikanishe bombi ishimwe bafite ku Mana.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P
afatanyije na DidierTouch, naho amashusho yakozwe na Producer Julien Bmjizzo.
Umugore wa Selemani ni we uririmba igitero cya mbere,
kandi anagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo.
Ati “Nahisemo ko tuyikorana kuko gushima Imana
turabihuje. Kuva twabana, Imana yagiye ibana natwe, iduha urubyaro, iturinda
kurwara, mbega yatwitayeho muri byose."
Selemani yavuze ko muri uyu mwaka uri kugana ku
musozo, Imana yarinze umuryango we. Ati “Uyu mwaka Imana yandindiye umuryango
ntawigeze urwara, abana barakura neza, naje mu Rwanda gusura umuryango, ... n’ibindi
byinshi kandi Imana yabanye natwe."
Uyu mugabo yatangiye umuziki mu 2007. Amenyekana binyuze
mu ndirimbo zirimo nka ‘Kiberinka’, ‘Pommes’, ‘Mille’ yakoranye na Lolilo,
‘Kamwe’ yakoranye na Washington, ‘Nikupende’ n’izindi nyinshi.
Yavuye mu Rwanda mu 2012 ajya gutura mu Bubiligi ari
naho yamenyaniye n’umukunzi we, Umutesi Charlotte Putzeys barushinze tariki 13
Nyakanga 2019.
Seleman yavuze ko yifashishije umugore we muri iyi
ndirimbo kubera ko ‘gushima Imana turabihuje’

Seleman avuga ko muri uyu mwaka wa 2022 Imana
yigaragarije umuryango we mu buryo bukomeye

Muri uyu mwaka, Seleman yagarutse mu Rwanda gusura
umuryango we
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NI BON’ YA SELEMAN DICOZ N’UMUGORE WE