Seek God Ministries y’abize mu Buhinde yateguye igiterane cyo gushima Imana yabashoboje kudapfukamira ibigirwamana

Iyobokamana - 19/09/2015 11:26 AM
Share:
Seek God Ministries y’abize mu Buhinde yateguye igiterane cyo gushima Imana yabashoboje kudapfukamira ibigirwamana

Umuryango Seek God Ministries ugizwe n’abanyarwanda bize mu gihugu cy’u Buhinde wateguye igiterane cyo gushima Imana no gukangurira ab’iki gihe gukorera Imana bayikunze kuko hari byinshi yakoreye abanyarwanda ikabaha igihugu cyiza ndetse n’ubuyobozi bwiza.

Icyo giterane cyateguwe na Seek God Ministries kiraba kuri iki cyumweru tariki 20 Nzeri 2015 kibere i Remera ku rusengero rwa Healing Centre ruyoborwa na Pastor Ntayomba Emmanuel ari nawe uzaba ari umwigisha w’ijambo. Insanganyamatsiko yacyo iboneka muri 1 Petero 2:9 havuga uburyo ab’iki gihe ari ishyanga Imana yatoranyije kugirango bayikorere.

Mugabo William umuyobozi mukuru wa Seek God Ministries yabwiye inyarwanda.com ko muri iki giterane bazaba bari kumwe n’abahanzi batandukanye bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abo ni Simon Kabera, Liliane Kabaganza, Jackie Mugabo ndetse n’umwe mu bize mu Buhinde ariwe Israel Mbonyi.

Seek God Ministries

Mugabo William avuga ko muri iki giterane bazaba bashima Imana yabanye nabo ikabashoboza kuyikorera bari mu gihugu cy’u Buhinde ahari ibigirwamana byinshi bipfukamirwa. Bazaba kandi bashimira inshuti n’ababyeyi babo babitayeho bishoboka bakababa hafi mu myigire yabo.

Kugeza ubu Seek God Ministries ifite abanyamuryango 80 baba mu Rwanda, ukongeraho n’abandi bagikomeje amasomo mu Buhinde. Iki giterane bakoze ku nshuro ya mbere, bifuza ko cyazajya gikorwa buri mwaka, bagahura bagashima Imana kubw’imirimo itangaje y’amaboko yayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...