Iyi ndirimbo ije mu gihe urubyiruko rwinshi rukomeje gushakisha icyerekezo cy’ubuzima mu Isi irimo impinduka zihuse, imbuga nkoranyambaga n’igitutu cyo guhora ushaka kugera ku ntsinzi no kuba mu bigezweho.
"Simbishaka" ihuza ubutumwa bwa Gospel n’injyana zigezweho zirimo Amapiano, ikaba igamije kwegera urubyiruko mu rurimi n’imiterere bumva kandi bakunda, ariko ikanarugezaho ubutumwa bwubaka ubuzima bw’umwuka.
Nk'uko SEE Muzik abivuga, iyi ndirimbo yavutse nyuma y’isengesho ryoroshye ariko ryagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwo kwizera: "Mwami, niba atari ibyo ushaka, simbishaka."
Aya magambo ni yo yabaye umusingi w’iyi ndirimbo igaragaza urugendo rw’umuntu uhitamo gushyira ubushake bw’Imana imbere y’ibyifuzo bye bwite.
Indirimbo "Simbishaka" yanditswe mu gihe cy’ibibazo, gushidikanya no gushaka ibisubizo. Ni indirimbo ivuga ku rugamba abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, bahura na rwo muri iki gihe cyo guhitamo hagati y’ibyo Isi ibashukisha n’umugambi Imana yabateguriye.
Mu butumwa buyikubiyemo, uyu muhanzi yibutsa abantu kwibaza ikibazo gikomeye kigira kiti: "Ese dukurikira ibyo twifuza ubwacu cyangwa dukurikira umugambi Imana yaduteguriye?"
Nubwo ubutumwa bwayo bwibanda ku kwemera ubushake bw’Imana, "Simbishaka" ifite amajwi yuzuye imbaraga, ibyishimo n’icyizere. Igaragaza uburyo bishoboka kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko hifashishijwe injyana n’ubuhanzi bujyanye n’igihe turimo
SEE Muzik yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ari isengesho ryavuye ku rugendo rwe bwite rwo kugendera ku bushake bw’Imana. Yagize ati: "Simbishaka ntabwo ari indirimbo gusa. Ni isengesho ryavuye mu rugendo rwanjye bwite.
Ni urwibutso ko umugambi w’Imana uruta ibyifuzo byacu. Ariko kandi ni ukwizihiza ubuzima bwo gukurikira Kristo mu munezero, mu kwizera no mu cyerekezo gisobanutse. Ibyo ni na byo Nuru Wave ihagarariye."
"Simbishaka" ije nk’ubutumire bwo gushyira Imana imbere y’ibigezweho bihita, gushaka intego irenze inyungu bwite no kuba igice cy’igisekuru cyiyemeje kubaho ku bw’umugambi urenze ubwacyo.
"Simbishaka" ni kimwe mu bikorwa biri gutegura Nuru Wave Festival igamije gufasha urubyiruko kuvumbura intego y’ubuzima bwabo, kubaka umuryango mugari ushingiye ku ndangagaciro nziza no guhura n’Imana binyuze mu muziki, ubuhanzi no kuramya.
SEE Muzik n'abari kumufasha gutegura Nuru Wave Festival bavuga ko atari igitaramo gusa, ahubwo ari urugendo rugamije gufasha urubyiruko kubaho ubuzima bufite intego, kwizera gukomeye no kugira uruhare rwiza mu guhindura sosiyete.
Iri serukiramuco rizabera i Kigali ku wa 16 Kanama 2026 kuri Mundi Center, rizahuza urubyiruko, abahanzi, abaramyi, abanyabugeni n’abandi banyempano mu gikorwa kizaba cyuzuyemo umuziki, ubuhanzi, ibiganiro byubaka, kuramya no gusangira ubuzima.

SEE Muzik yasohoye indirimbo "Simbishaka" mu gihe akomeje imyiteguro ya Nuru Wave Festival
Indirimbo "Simbishaka" yamaze kugera ku mbuga zose zicururizwaho umuziki, mu gihe imyiteguro ya Nuru Wave Festival 2026 ikomeje gufata indi ntera
REBA INDIRIMBO NSHYA "SIMBISHAKA" YA SEE MUZIK
