SEE Muzik ni umuhanzi mwiza, nizera ntashidikanya ko azaheka Gospel yo mu Rwanda igihe kirekire - Kavutse

Iyobokamana - 01/06/2026 12:20 PM
Share:
SEE Muzik ni umuhanzi mwiza, nizera ntashidikanya ko azaheka Gospel yo mu Rwanda igihe kirekire - Kavutse

Mu gihe umuziki wa Gospel mu Rwanda ukomeje kubona impano nshya zifite icyerekezo mpuzamahanga, umuhanzi Kavutse Olivier yatangaje ko afite icyizere gikomeye kuri SEE Muzik, amubona nk’umwe mu bahanzi bazakomeza kuba inkingi zikomeye z'umuziki wa Gospel nyarwanda mu myaka iri imbere.

Cyuzuzo Patrick uzwi nka SEE Muzik yamamaye mu ndirimbo zirimo “Mwami Wakomeretse”, “Run No More”, “Ntacyo (I Am Tied To Your Love Oh)”, “Recycles” ndetse na “Bajyahe? / Niwe Gusa” yakoranye na Aguilaaa. Ari mu bahanzi bakomeje kwigarurira imitima ya benshi, by’umwihariko urubyiruko.

Kavutse Olivier, umwe mu banyabigwi ba Gospel nyarwanda ndetse washinze itsinda Beauty For Ashes, yavuze ko impano n’icyerekezo bya SEE Muzik bituma amubonamo ejo hazaza heza h’umuziki wa Gospel. Yabitangaje nyuma y'uko bakoranye indirimbo "Fire" yanaririmbyemo umunya Nigeria, Gaise Baba wamamaye mu ndirimbo "No Turning Back".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Kavutse Oliveri yagize ati: "SEE ni umuhanzi mwiza cyane, nizera ntashidikanya ko azaheka Gospel yo mu Rwanda igihe kirekire, twe bakuru be nitumara gusaza. Niyo mpamvu byanshimishije cyane kumuha ino opportunity [amahirwe yo gukorana indirimbo 'Fire'".

“Fire” yahuje abahanzi bafite icyerekezo kimwe

Kavutse yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse ku buryo Imana ihuza abantu baturuka ahantu hatandukanye ariko bafite intego imwe yo kwamamaza Yesu Kristo. Ati: “Fire ni indirimbo ivuga uburyo Imana ihuza abantu bafite impano n’inkomoko zitandukanye kugira ngo bakorere intego imwe yo kwamamaza Kristo.”

Yavuze ko yahisemo gukorana na Gaise Baba kubera uruhare rwe mu kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko rw’Isi. Ati: “Gaise Baba ni umuhanzi mwiza ufite icyerekezo kinini cyane cyo kwamamaza ubutumwa bw’Imana ku Isi yose, cyane cyane mu rubyiruko. Imana yamuhaye igikundiro kandi iri kumukoresha mu buryo budasanzwe.”

Yasobanuye ko ubucuti bwe na Gaise Baba bwatangiye binyuze kuri Gloria wa Glo Creation, wababonyeho guhurira ku ntego imwe yo kwamamaza ubutumwa bwiza.

SEE Muzik wahanuriwe guheka umuziki wa Gospel nyarwanda ni muntu ki?

SEE Muzik, amazina ye nyakuri akaba Patrick Cyuzuzo, ni umwe mu bahanzi bakiri bato bakomeje kuzamuka mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yatangiye urugendo rwa muzika akiri umwana muto, aho yaririmbaga muri korali y’abana ndetse aza no kuba umwe mu bagize Asante Children’s Choir, byamuhesheje amahirwe yo kuzenguruka ibihugu bitandukanye yamamaza ubutumwa bwiza. 

Uyu muhanzi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Mass Communication yakuye muri Mount Kigali University. Yavukiye kandi akurira mu Rwanda. Akora injyana zirimo Afro-Fusion, R&B, Pop na EDM, ibintu byatumye umuziki we ugira umwihariko utandukanye n’uw’abandi bahanzi benshi ba Gospel bo mu Rwanda. 

Izina “SEE” yarikomoye ku ijambo ry’Icyongereza risobanura “kureba”, rikaba rifite aho rihuriye n’ubutumwa bwo kureba kure no kureba ibintu mu buryo bw’Umwuka, aho guca imanza ukurikije ibyo amaso asanzwe abona. 

Mu rugendo rwe rwa muzika, SEE Muzik amaze gusohora EP y’indirimbo enye ndetse n’izindi zakunzwe n’abakunzi ba Gospel. Afite kandi inzozi zo kugeza umuziki wa Gospel nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, aho yifuza kubona abahanzi b’Abanyarwanda bitabira ibihembo bikomeye nka BET Awards, Dove Awards na Stellar Awards. 

Kavutse Olivier, umwe mu bahanzi bafite uburambe n’izina rikomeye muri Gospel nyarwanda, kuba agaragaza icyizere gikomeye kuri SEE Muzik ni ikimenyetso cy’uko uyu musore ari mu bahanzi bafite ejo hazaza heza.

Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bavuga ko uburyo SEE Muzik uririmba mu Cyongereza, ubuhanga bwe mu kwandika indirimbo n’ubushobozi bwo gukora umuziki uhuza Gospel n’injyana zigezweho, bishobora kumufasha kugera kure ku rwego mpuzamahanga.

Kuri ubu, indirimbo “Fire” yahuriyemo Kavutse Olivier, SEE Muzik na Gaise Baba ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba Gospel, benshi bayifata nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bushya hagati y’ibisekuru bitandukanye by’abahanzi bafite intego imwe yo kwamamaza Kristo.

SEE Muzik akunzwe mu ndirimbo zirimo “Mwami Wakomeretse”, “Run No More” na “Ntacyo (I Am Tied To Your Love Oh)”

SEE Muzik yifuza kubona abahanzi b’Abanyarwanda bitabira ibihembo bikomeye nka BET Awards, Dove Awards na Stellar Awards

Kavutse Olivier ni umwe mu bahanzi b'abanyabigwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda ndetse akaba azwiho kuganira cyane

Kavutse Olivier yizera adashidikanya ko SEE Muzik azaba ishyiga ry'inyuma mu muziki wa Gosopel mu Rwanda

REBA INDIRIMBO "FIRE" YA KAVUTSE OLIVIER FT GAISE BABA & SEE MUZIK

REBA INDIRIMBO "MWAMI WAKOMERETSE" YA SEE MUZIK

REBA INDIRIMBO "RUN NO MORE" BY SEE MUZIK


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...