SEE Muzik na Emeline Penzi bo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel bahuje inganzo - VIDEO

Iyobokamana - 29/05/2025 5:25 PM
Share:
SEE Muzik na Emeline Penzi bo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel bahuje inganzo - VIDEO

Abaramyi n'impano ikomeye ndetse bo guhangwa amaso, SEE Muzik na Emeline Penzi bakoranye indirimbo “Recycles” ibohora imitima— ivuga ubuzima abantu banyuramo barwana no kureka icyaha yerekana ko Kristo ari we ufite imbaraga zo guca imigozi no gukiza umutima ubabajwe n'icyaha.

Nyuma y’imyaka myinshi y’ububata n’intambara yihishe benshi batamenye, SEE Muzik yafunguye umutima binyuze mu ndirimbo nshya “Recycles”, afatanyije n’umuhanzikazi Emeline Penzi, ufite ijwi rinyura imitima ya benshi.

Kuva yasohoka ku itariki ya 23 Gicurasi, iyi ndirimbo yakomeje kwigarurira imitima ya benshi—ntikiri  isengesho ry’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo yabaye indirimbo ihuriweho n’abatari bake ndetse harimo n’ababaswe n’imico myinshi itandukanye nk'ibiyobyabwenge, ubusambanyi, amashusho y’urukozasoni, abafite  ipfunwe, ibikomere by’amateka, ndetse n’imico idahwitse barazwe na basekuruza (Karande).

"Recycles" si umuziki gusa—ni ubuhamya

Yashibutse mu rugamba rw’imyaka irenga icumi, aho SEE Muzik yarimo arwana n’ibyari bimuboshye umutima. Iyi ndirimbo kandi ishyira ahabona intambara umuntu anyuramo ashaka kureka ikibi, akongera akisanga yaguye mu cyaha, akibaza niba urukundo rw’Imana rutararangiye  ku buzima bwe. Ni ubuhamya bw’umuntu wigeze gushidikanya ku buntu bw’Imana—ariko akabona icyizere gishya muri Kristo.

SEE Muzik yabwiye inyaRwanda ati: "Iyi ndirimbo yashibutse mu bihe numvaga ko ubuzima bwanjye bwuzuye kwizengurukaho—kugwa, kurira, gusenga, hanyuma nkongera kugwa. Nayanditse ndi hagati muri urwo ruziga, mbaza Imana nti: ‘Ese amaboko yawe aracyakinguye ku bwanjye?’ Mu buryo butangaje, iryo sengesho ryahindutse amagambo n’indirimbo.”

Umusanzu wa Emeline Penzi si ukongeramo  amajwi gusa, ahubwo yaguye igitekerezo nyir’izina. Mu biganiro byo muri studio no mu gihe cyo gufata amajwi, Emeline yagaragaje ibyinshi bidakunze kuvugwa: imirage y'amateka n'imitwaro y’ahashize. Umurongo we werekana ububasha bw'amateka n'akarande - ububabare bupfukiranwa bukazenguruka nk’umurage. Ijwi rye rihinduka urusaku rw’abamenye ko urugamba barwana rutari urwabo gusa. Ni no ku bazabakomokaho.

Mu buryo bw’umuziki, “Recycles” ihuza injyana ya Gospel Afro-soul n’umwuka w’ituze (minimalism), ituma amagambo n’ukuri kw’amarangamutima  byigaragaza. Recycles ni isengesho ry’umuntu wumva ko yataye inzira: rimubwira ko no mu bihe by'umwijima, ubuntu butigeze bumuvaho. Ko nubwo umuntu yaba yaratsinzwe inshuro igihumbi, hakiri amahirwe yo kugaruka—kandi iyo nshuro ishobora kuba iyanyuma.

Amashusho y'iyi ndirimbo yafashwe na Enock Zera, afashijwe na Nassi Oliks mu kuyatunganya, hamwe na  Editor Guy mu kuyashyiramo amabara. Aya mashusho akubiyemo inkuru y’umuhungu muto n’umwana w’umukobwa (Gedion Kamanzi na Bucyedusenge Marceline), bagaragaza urugamba rw’imbere mu mutima ruhuye n’inyigisho z’indirimbo.

Itsinda rigari ryabigizemo uruhare

 Abatunganyije amajwi: Junior Kaberuka & Aguilaaa
 Umuyobozi w’amashusho: Enock Zera
 Uwayatunganyije: Nassi Oliks
 Uwakoze amabara (colorist): Editor Guy
 Uwahanze imideli (stylist): Phiona Dusenge
 Label: RevHeart Collective
 Abakinnyi: Gedion Kamanzi, Bucyedusenge Marceline
 Itsinda ryayoboye umushinga: Edda Tumukunde, Inglide Keza Jesca
 Ishimwe ryihariye: Honorine Abijuru

Kuva yashyirwa hanze, Recycles yakomeje gutera abantu gutekereza no gutanga ubuhamya ku mbuga nkoranyambaga. Abayumvise bayita “umuziki uva ku mutima” ndetse n’“ikibutsa ko ubuntu butarangira.”

See Muzik na Emeline Penzi bakoranye indirimbo nziza bise "Recycles"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA "RECYCLES" YA SEE MUZIK FT EMELINE PENZI

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...