Umuraperi Lecrae ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka; I will find you, Fight for me, Blessings, Background n'izindi zatumbagije izina rye ku Isi hose, yahishuye ko agiye kuzenguruka Isi mu rugendo rw'ibitaramo yise 'Reconstruction World Tour.' By'umwihariko, uyu muraperi wubashywe bikomeye azataramira no mu Rwanda ku nshuro ya mbere.
SEE Muzik, umwe mu bazaririmba muri iki gitaramo cy'amateka, yabwiye inyaRwanda ko yabyishimiye cyane, ati "Ni iby'agaciro". Yongeyeho ati: "Ariko na none kuri njye, bisobaniye byinshi kurusha gusangira stage nawe, kuko mbifata nk'andi mahirwe yo kuvuga ubutumwa bwa Kristo ku rubyiruko rukunda Rap n’izindi njyana zigezweho."
SEE Muzik uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Ntacyo", yavuze ko gusangira 'stage' n'umuramyi ukomeye ku Isi nka Lecrae abifata nk'amahirwe yo "kujyana Gospel music nyarwanda mu mahanga ndetse no kuba urugero ku rubyiruko rugenzi rwanjye ko Gospel ari nziza, kandi inzozi zacu zose zaba impamo tudacitse intege”.
Lecare ugiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda ni muntu ki?
Lecrae Devaughn Moore
{Lecrae} ni umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufatwa nka nimero ya
mbere ku Isi mu baraperi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana
(Gospel Music). Nyuma y'igihe atangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika
umuziki burundu, agiye kongera kugaragara ataramira mu bihugu binyuranye.
Ni urugendo yise
'Reconstruction World Tour' ruzatangirira ku mugabane wa Afurika muri Zimbabwe
ku itariki 4 Nzeri 2025, rukarangirira mu mujyi wa Brisbane muri Australia mu
mpera z'umwaka ku ya 13 Ukuboza 2025.
Uyu muraperi washinze
Label yitwa Reach Records ifasha bya hafi abanyempano mu njyana ya Hiphop,
azataramira i Kigali mu Rwanda ku ya 6 Nzeri 2025. Usibye u Rwanda na Zimbabwe,
uyu muraperi azanataramira mu bindi bihugu bya Afurika nka Kenya, Zambia
n'Afurika y'Epfo.
Muri ibi bitaramo, Lecrae yatangaje ko azataramana n'umuhanzi nawe ukunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Miles Minnick, ndetse n'abaraperi 1K Phew na Torey D'Shaun.
Chryso Ndasingwa ugiye gutaramana na Lecrae mu gitaramo azakorera ahazwi nka Camp Kigali ku wa 6 Nzeri 2025, ni izina
rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda. Yamamaye mu ndirimbo
"Wahozeho" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 3 kuri Youtube. Si iyo
gusa ahubwo hari "Wahinduye Ibihe", "Ni nziza",
"Nzakomeza nkwiringire" n'izindi nyinshi.
Ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.
Ibyihariye ku bahanzi bazasangira stage na Lecrae mu gitaramo azakorera mu Rwanda
Chryso Ndasingwa yavukiye i Nyamirambo, akurira mu muryango w’Abakristo
Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho
abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Ni mu gihe SEE Muzik ukomeje kuzamuka cyane mu karere
ka Afurika y’Iburasirazuba, afite umwihariko wo gukora indirimbo mu njyana
zikunzwe cyane n'urubyiruko.Ni umuhanzi w'umuziki wo kuramya no
guhimbaza Imana, ukora injyana ya Afro-Fusion, R&B, Pop na EDM, akaba
akunze kuririmba mu Cyongereza.
SEE Muzik akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo
"Recycles" yakoranye na Emeline Penzi ikaba imaze kurebwa inshuro
zirenga ibihumbi 106 kuri Youtube, "Mwami Wakomeretse" imaze kurebwa
inshuro zirenga ibihumbi 67, "Bajyahe" [Niwe Gusa] yakoranye na
Aguilaaa, "Run No More" /Ntuhunge Gukira imaze kurebwa n'abarenga
ibihumbi 53 n'izindi.
Aherutse kuvuga ko yifuza ko urubyiruko rubyinira
Imana. Ati: “Iyi ni Afro-Salsa ikora ku mutima. Ndashaka ko urubyiruko rubyina,
rukitekerezaho, kandi rukibuka ko — n’ubwo waba wagiye kure hose, urukundo
rw’Imana ruzahora rugushakisha.”
Rata Jah NayChah na we uzagaragara mu gitaramo Lecrae
agiye gukorera i Kigali, ni umuhanzi w'umuhanga cyane mu muziki wa Gospel mu
njyana ya Reggae mu mwihariko we yise 'RataJah', akaba yaramamaye cyane mu
ndirimbo 'Naganze'.
Ubusanzwe, Lecrae
Devaughn Moore uzwi nka Lecrae mu muziki, ni umugabo w'imyaka 45 y'amavuko
akaba ari umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo, producer ndetse akaba n'umukinnyi
wa filime.
Uyu muraperi mu buzima
bwe amaze guhatanira ibihembo 55 yegukanamo 27 birimo Grammy Awards enye zirimo
ebyiri yegukanye umwaka ushize.
Umwaka ushize ‘Church
Clothes 4’ yegukanye Grammy Award nka ‘Best Contemporary Christian Music Album’
mu gihe indirimbo ye "Your Power" yakoranye na Tasha Cobbs Leonard
yegukanye igihembo cya ‘Best contemporary christian music performance/song’.
Si Grammy Awards gusa
abitse kuko yanatwaye Billboard Award mu 2015, BET Awards eshatu mu 2015, 2017
no mu 2018 mu gihe abitse ariko kandi ibihembo 12 bya ‘Gospel Music
Association’ GMA Dove Awards n’ibindi binyuranye.
Uyu muraperi uretse
umuziki afitemo album 12 ni n’umukinnyi wa sinema aho amaze kugaragara muri
filime zigera kuri 11 n’umwanditsi w’ibitabo ufite ibirimo Unashamed cyasohotse
mu 2016 n’icyitwa I Am Restored: How I Lost My Religion but Found My Faith
cyasohotse mu 2020.
Nyirakuru wa Lecrae ngo
ntiyajyaga amwemerera ko areba indirimbo za Hiphop, ibi byatumye Lecrae yiyiba
akajya azireba nijoro. Ku myaka ye 16, Lecrae yatangiye gukoresha
ibiyobyabwenge, atangira kurwana n'izindi ngeso mbi.
Mu buhamya bwe, Lecrae
avuga ko ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yaje gutabwa muri yombi azira ingeso
y'ubujura. Lecrae avuga ko yakoresheje amoko atandukanye y'ibiyobyabwenge
usibye Heroin na Crack cocaine.
CNN yatangaje ko Lecrae
yajyaga ajya mu biyobyabwenge afite na Bibiliya yahawe na nyirakuru. Nyuma yo
gufatwa na polisi, umupolisi yabonye Bibiliya Lecrae yari afite ahita amurekura
basezerana ko atazongera gukoresha ibiyobyabwenge.
Lecrae yaje kuba undi
muntu mubi cyane kurusha mbere kubera ibiyobyabwenge yaje gufata bifite ubukana
bwinshi kugeza aho afata Bibiliya akayicamo impapuro akazijugunya hasi kuko ngo
yabaga atifuza kuyibona.
Lecrae yaje gukizwa ubwo yajyaga gusenga ari naho yahuriye na Darragh Moorea waje kuba umugore we. Lecrae yakiriye agakiza yiyegurira Yesu Kristo nyuma y'ijambo ry'Imana yari amaze kumva rinyuze muri Pastor James White uyobora Christ Our King Community church.
Umuraperi Lecrae ategerejwe mu gitaramo i Kigali
Ni ubwa mbere agiye kuhataramira
Mu gitaramo cye, Lecrae yifuje gutaramana n'abahanzi b'Abanyarwanda barimo na Chryso Ndasingwa ukunzwe muri iki gihe
SEE Muzik na we azagaragara muri iki gitaramo