Sean Paul ari gutabariza Se umaze igihe mu bitaro yarabuze amaraso yo mu bwoko bwa O-

Imyidagaduro - 13/04/2018 2:16 PM
Share:
Sean Paul ari gutabariza Se umaze igihe mu bitaro yarabuze amaraso yo mu bwoko bwa O-

Sean Paul Francis Henriques ni umuhanzi w’umunyajamaica wamenyekanye cyane mu mwihariko we wa dancehall rap, kuri ubu aratabariza se umubyara umaze igihe mu bitaro ndetse akaba afite ikibazo cyo guterwa amaraso.

Amezi abaye 2 Garth Henriques, umubyeyi wa Sean Paul arwariye mu bitaro bya kaminuza ya West Indies. Uburwayi afite Sean Paul ntiyigeze abutangaza ariko yavuze ko ari bwo bwatumye asa nk’utagaragara ku mbuga nkoranyambaga. Ubu burwayi kandi burasaba ko uyu mubyeyi we yongererwa amaraso kandi kuri ibyo birwa bya West Indies amavuriro n’amakusanyirizo y’amaraso bikaba nta maraso bifite ahagije yo gutera abarwayi. Mu butumwa yicishije ku mbuga nkoranyambaga, Sean Paul yagize ati:

Data amaze amezi 2 mu bitaro. Ni imwe mu mpamvu zatumye ntari kugaragara ku mbuga nkoranyambaga. Yitwa Garth Henriques kandi akeneye cyane amaraso yo mu bwoko bwa O-. Niba uri muri Jamaica ukaba wadufasha, nakwishimira cyane ubwo bufasha. Ushobora kujya ku bitaro hagati ya saa tatu n’igice na saa cyenda n’igice z’amanywa ugatanga amaraso. Cyangwa ukagana aho bakusanyiriza amaraso aho ariho hose kuri iki kirwa, hanyuma ukayatanga mu mazina ye. Mbibutse izina rye ni Garth Henriques kandi ari mu nzu y’indembe akaba akeneye amaraso yo mu bwoko bwa O-. Murakoze mwese, mwibuke ko amaraso waba ufite ubwoko ubwo ari bwo bwose, ushobora kuyatanga kuko ibitaro byo kuri iki kirwa n’ububiko bw’amaraso badafite ahagije yo gutera abarwayi.

Image result for garth henriques

Umubyeyi wa Sean Paul

Abakurikira Sean Paul benshi kuri Instagram bagaragaje ubushake bwo kumufasha muri iki kibazo gusa hakabonekamo n’abavuga ko bari kure y’aho uyu mubyeyi we arembeye ku buryo nta kintu babasha gukemura. Sean Paul yamenyekanye ku ndirimbo ze nka Temperature, Got to love you, Get busy, Bailando yafatanyije na Enrique Iglesias ndetse n’izindi nyinshi. Ku myaka 45, Sean Paul yazamuye injyana ya Dancehall ku rwego rukomeye, yashatse umugore muri 2012 bakaba bafitanye umwana w’imyaka 2

Related image

Sean Paul yungutse imfura ye muri 2016


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...