Sean ‘Diddy’ Combs yavuye aho yari afungiye wenyine nyuma yo kurwana na mugenzi we

Imyidagaduro - 13/08/2026 10:32 AM
Share:

Umwanditsi:

Sean ‘Diddy’ Combs yavuye aho yari afungiye wenyine nyuma yo kurwana na mugenzi we

Umuraperi w’Umunyamerika Sean “Diddy” Combs, ufite imyaka 56, yavuye aho yari afungiye wenyine asubizwa mu bandi bafungwa muri gereza ya FCI Fort Dix, muri New Jersey, nyuma y’uko bivugwa ko yagiranye imirwano n’undi mugororwa.

TMZ yatangaje ko Diddy yasubijwe mu gice rusange cy’iyi gereza, nyuma y’uko yari amaze igihe afungirwa ahantu hihariye kubera imirwano bivugwa ko yabaye muri Nyakanga.

Mu mpera za Nyakanga, ibitangazamakuru birimo NBC News na TMZ byatangaje ko Diddy yimuriwe ahantu afugwa wenyine nyuma yo kurwana n’undi mugororwa. Abakozi ba gereza ngo bahise batandukanya abo bagabo bombi.

TMZ yatangaje ko iyo mirwano yatangiye nyuma y’uko uwo mugororwa bivugwa ko yatutse cyangwa agasuzugura Diddy.

Ubuyobozi bwa gereza bwari bwatangaje ko budashobora gutangaza amakuru yihariye ajyanye n’umugororwa runaka, kuko ayo makuru adakwiye gutangazwa ku mugaragaro.

Diddy ari kurangiza igihano cy’igifungo cy’amezi 50 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu agamije kubinjiza mu bikorwa by’uburaya, mu rubanza rwarangiye mu Kwakira 2025.

Kugeza ubu, itariki ateganyijweho kurekurwa ni ku wa 20 Gashyantare 2028. Iyi tariki yagiye ihinduka inshuro nyinshi. Iyari yabanje gutangazwa hari ku wa 4 Kamena 2028, nyuma yimurirwa ku wa 25 Mata 2028, iza kuba ku wa 23 Gashyantare 2028, mbere y’uko yongera guhindurwa.

Mu kiganiro yagiranye na Entertainment Tonight muri Nyakanga, umukobwa wa Diddy witwa Jessie, ufite imyaka 19, yavuze ko se ameze neza kandi ko ari kwibanda ku kuba umuntu mwiza ku muryango we.

Jessie yavuze ko we n’abavandimwe be bakomeje kugirana umubano mwiza na se nubwo ari muri gereza. Yagize ati: “Yibanze cyane ku kuba umuntu mwiza ku muryango we. Yagiye adushyigikira kandi ni umubyeyi mwiza.”

Jessie kandi yavuze ko we na mushiki we w’impanga ye, D’Lila, bakunze kugisha Diddy inama, cyane cyane mu bijyanye n’imyambarire, mu gihe bitegura gutangiza ikirango cy’imyambaro gishya.

Sean ‘Diddy’ Combs yavuye aho yari afungiye wenyine nyuma yo kurwana na mugenzi we


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...