Uyu mugabo w’imyaka 55,
unazwi mu bucuruzi no gutunganya umuziki, afungiye muri gereza ya Metropolitan Detention Centre
iherereye i Brooklyn, mu mujyi wa New York. Avuga ko aho afungiye hadatekanye,
bityo akwiye kurekurwa.
Umwunganizi we mu mategeko, Me Marc Agnifilo, yatangaje ko abandi bantu bahamijwe ibyaha bisa n’ibya Combs barekuwe mbere yo guhabwa ibihano, ndetse yongeraho ko ibyo umukiliya we yakoze bitakabaye intandaro yo gufungwa.
Yagize ati: “Sean Combs ntakwiye gufungwa kubera iki
cyaha. Ashobora kuba ari we muntu wenyine muri Amerika ufunzwe azira kwishyura
abakora uburaya, by’umwihariko abagabo bakuru yabahaga amafaranga we n’umukunzi
we.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko
Combs ashobora guhunga ubutabera, ari na yo mpamvu butifuza ko arekurwa,
bukavuga ko atagaragaje ibimenyetso bihamya ko atateza ibyago abandi bantu
cyangwa ku muryango mugari.
Combs aherutse guhamwa
n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu ku butaka bwa Amerika abajyana mu bikorwa
by’ubusambanyi, bikaba byaramuhamye nyuma y’urubanza rwabereye i New York muri
uku kwezi. Ibyo byaha biramutse bimuhamye burundu, ashobora guhabwa igifungo
cy’imyaka igera ku 10.
Icyakora, urukiko
rwamugize umwere ku bindi byaha bikomeye byamuregwaga birimo ibyo gushora
abantu mu bucuruzi bw’abantu (sex trafficking) no gukora umutwe w’abagizi ba
nabi (racketeering conspiracy). Ibyo byaha iyo bimuhama, yashoboraga guhabwa
igihano cyo gufungwa burundu.
Nyuma y’uko akuweho ibyo
byaha bikomeye ku itariki ya 2 Nyakanga 2025, abamwunganira basabye ko
yarekurwa by’agateganyo. Ariko umucamanza Arun Subramanian yatesheje agaciro ubwo busabe, avuga ko nta bimenyetso bihagije byagaragazaga ko Combs adateje
akaga.
Sean Combs ni umwe mu
bantu bamenyekanye cyane mu ruganda rwa muzika, akaba yaranabaye umuyobozi
w’inzu zitunganya umuziki ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikomeye. Ari ku
rutonde rw’abamamaye bafungiye muri gereza ya MDC Brooklyn, aho yasanze abandi
barimo R. Kelly, Ghislaine Maxwell na Sam Bankman-Fried.