Urubanza rwaburanishijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Nyakanga 2025, hasomwa imyanzuro igaragaza ko Combs atari
umwere ku byaha bibiri bifitanye isano no gutwara abantu agamije kubashora mu
buraya. Ibi byaha, nubwo bidakomeye nk’ibya mbere yashinjwaga, biramutse
bimuhamye burundu ashobora gufungwa imyaka igera kuri 20, nk’uko bitangazwa na
CNN.
Ubwo yaregwaga ibyaha
bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu n’ubugizi bwa nabi, Combs yari yiteguye
igifungo cya burundu. Gusa kuba urukiko rutaramuhamije ibyo byaha, ni igisubizo
cyiza mu gihe yari amaze amezi menshi afunzwe. Ubuzima bwe bw’umwuga
n’isura ye byagaragajwe nk'ibyashegeshwe cyane.
Itsinda ry’abanyamategeko
bamwunganiraga ryatsinze ubushinjacyaha, ryerekana ko nta bimenyetso bifatika
byatanzwe kugira ngo byemeze ibyo byaha by’ingorabahizi. Urubanza rwatangiye
muri Gicurasi, rwaranzwe no guhamagara abatangabuhamya 34 mu minsi 29 y’isesengura.
Muri abo harimo Casandra “Cassie” Ventura, wahoze ari umukunzi wa Diddy, bari
bamaranye imyaka 11.
Ubushinjacyaha
bwagaragaje ko Cassie yahatiwe kwitabira ibirori by’ubusambanyi bizwi nka
“Freak Offs”, aho yakoraga imibonano mpuzabitsina n’abagabo babigize umwuga. Ventura, wari utwite inda y’amezi 8 n’igice ubwo
yatangaga ubuhamya, yamaze iminsi atanga ubuhamya bugaragaza ihohoterwa
ryabayeho.
Combs n’abamwunganira
bamaganye ibyo byavuzwe, bagaragaza ko ibyo bikorwa byabaye ku bushake bwa buri
wese, banatanga ibimenyetso birimo ubutumwa bugufi bwo gushyigikira icyo
cyemezo.
Nubwo yatsindiye
guhanagurwaho ibyaha bikomeye, Diddy aracyahanganye n’izindi manza nyinshi z’abamushinja imyitwarire mibi ishingiye ku gitsina. Ariko kandi, gutsinda
urubanza rwa Leta ya Amerika ni intambwe ikomeye.
P.Diddy yahanaguweho ibyaha bikomeye yaregwaga, ahamwa n'ibifitanye isano n'uburaya