Jorge yaguye mu mujyi wa Rosario muri Argentina ku wa Gatanu nijoro. Nyuma y’urupfu rwe, ubutumwa bwo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro bwaturutse ahantu hatandukanye, bukaba burimo n’ikipe ya FC Barcelona ndetse na Newell’s Old Boys, ikipe Messi yatangiriyeho gukina umupira.
Jorge wahoze akora mu ruganda rw’ibyuma, yabaye umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwa Lionel Messi, haba nk’umubyeyi, umujyanama ndetse n’umuntu wamufashije mu bibazo bitandukanye.
Yafashije Messi kugera muri Barcelona
Lionel Messi yatangiye gukina muri Newell’s Old Boys afite imyaka itandatu. Impano ye yari ikomeye, ariko urugendo rwe rwaje guhura n’ikibazo gikomeye cy’uburwayi bwo kutagira umusemburo uhagije utuma aba muremure, bityo akaba yarasabwaga imiti ihenze.
Newell’s Old Boys yari yarafashije mu kwishyura imiti ye, ariko nyuma iza guhagarika iyo nkunga. Jorge yahise atangira gushaka uburyo umuhungu we yabona indi kipe yamufasha gukomeza kwivuza no guteza imbere impano ye.
Yabanje kugerageza kumugeza muri River Plate, ariko biranga. Nyuma yaje gushaka amahirwe muri Espagne, aho Barcelona yari iri mu makipe yashimishijwe n’impano ye. Mu 2001, Jorge yajyanye Messi wari ufite imyaka 14 muri Barcelona, aho yagombaga kumara ibyumweru bibiri mu igeragezwa.
Umuyobozi wa Barcelona icyo gihe, Carles Rexach, yahise abona impano idasanzwe Messi yari afite. Gusa kubera ibibazo by’amafaranga ikipe yari ifite icyo gihe, abayobozi ba Barcelona batindaga gufata umwanzuro wo kumusinyisha, kuko no kwishyura imiti ya Messi byari bikomeje kuba ikibazo.
Jorge yatangiye kureba ahandi umuhungu we yashoboraga kujya, ndetse amakipe nka Real Madrid na Atletico Madrid atangira kugaragaza ubushake bwo kumusinyisha.
Amasezerano yanditswe ku gatambaro
Inkuru izwi cyane mu mateka ya Messi ni iy’amasezerano ya mbere yamugejeje muri Barcelona, yanditswe ku gatambaro.
Ku wa 14 Ukuboza 2000, mu nama yabereye muri Pompeya Tennis Club, Carles Rexach yanditse ku gitambaro amasezerano yemezaga ko Barcelona izasinyisha Lionel Messi.
Rexach yaje kuvuga ko Jorge yari yatangiye gutekereza ko Barcelona itinda gufata umwanzuro, ndetse yari yatangaje ko ashobora gusubira muri Argentina niba ibintu bidakemutse.
Rexach yagize ati:“Jorge yatekerezaga ko Barcelona iri gutinza ibintu. Yari afite impungenge kandi yasaga n’uwihebye. Yambwiye ati: ‘Niba ibi bidakemutse vuba, turagenda. Ngomba gusubira i Buenos Aires kandi nta kintu mbona kiba.’”
Ni bwo Rexach yafashe umwanzuro wo kwandika ayo masezerano kuri ‘napkin’.
Iyo nyandiko yari ikubiyemo isezerano rya Barcelona ryo gusinyisha Messi, kandi yari ifite agaciro mu buryo bw’amategeko nubwo uburyo yakoreshejwe bwari budasanzwe.
Ako gatambaro kaje kuba ikimenyabose mu mateka y’umupira w’amaguru. Mu myaka ibiri ishize, kagurishijwe muri cyamunara amafaranga arenga £762,000.
Jorge yabaye umubyeyi, umujyanama n’umukozi wa Messi
Kuva Messi ageze muri Barcelona, Jorge ntabwo yamubereye se gusa. Yabaye umujyanama we, umwishingizi ndetse n’umuntu wamufashaga mu bibazo by’akazi n’amasezerano.
Mu gihe nyina wa Messi, Celia, n’abandi bana b’umuryango basubiraga muri Rosario, Jorge yagumanye na Lionel muri Barcelona.
Niwe wafashe umwanzuro ko umuhungu we atajya kuba muri La Masia hamwe n’abandi bakinnyi bato, ahubwo bombi babana mu nzu iri mu mujyi wa Barcelona.
Messi yigeze kuvuga ku ruhare rwa se mu bihe bikomeye yagiriye muri Espagne.
Ati:“Papa wanjye yahoraga iruhande rwanjye. Rimwe na rimwe, iyo twageraga muri Barcelona, najyaga ninjira mu cyumba nkarira. Papa na we yajyaga abikora simubone, cyangwa akibwira ko ntamubonye.”
Yakomeje agira ati:“Twageragezaga kwiyumvisha ko twese tumeze neza, ariko ntabwo byari bimeze gutyo. Papa yigeze kumbaza icyo nashakaga gukora, niba nshaka kuguma muri Barcelona cyangwa gusubira muri Argentina. Namubwiye ko nshaka kuguma, na we aguma hamwe nanjye.”
Yabaye umukozi wa Messi mu gihe impano ye yazamukaga
Messi amaze gukura no kwigaragaza muri La Masia, Jorge yatangiye kugira uruhare rukomeye mu biganiro by’amasezerano y’umuhungu we. Mu 2004, yafashije mu mishyikirano y’amasezerano ya mbere ya Messi nk’umukinnyi mukuru wa Barcelona.
Uko Messi yagendaga aba umukinnyi ukomeye, ni nako agaciro ke ku isoko kagendaga kazamuka. Jorge ni we wagombaga gucunga byinshi mu biganiro by’amasezerano ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi bwa Messi.
Messi yagiye agirana amasezerano n’ibigo bikomeye birimo Adidas, Pepsi, Budweiser na Konami. Mu 2017, Jorge yagize uruhare mu mishyikirano y’amasezerano mashya ya Messi na Barcelona y’imyaka ine, yari afite agaciro ka €555 miliyoni.
Ayo masezerano yatumye Messi aba umwe mu bakinnyi bahembwaga amafaranga menshi kurusha abandi ku isi.
Jorge yanagize uruhare mu masezerano ya Messi muri Inter Miami
Nyuma y’imyaka ibiri itari myiza cyane Messi yamaze muri Paris Saint-Germain, yerekeje muri Inter Miami muri 2023. No muri ayo masezerano, Jorge yagize uruhare rukomeye.
Usibye umushahara Messi ahabwa na Inter Miami, yanahawe inyungu zitandukanye zishingiye ku masezerano y’ubucuruzi bw’umupira w’amaguru muri Amerika.
Messi kandi afite uruhare mu masezerano ya Apple TV na MLS, aho bivugwa ko amafaranga ava muri ayo masezerano ashobora kugera kuri miliyoni $50 ku mwaka.
Muri uwo mwaka wa 2023, hashinzwe kandi ikigo cy’ishoramari Play Time, cyongera andi mahirwe y’ubucuruzi ku izina rya Messi.



Se wa Messi yagize uruhare rukomeye mu rugendo rw'umuhungu we
