Amakuru y’urupfu rwa Jorge Messi yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 8 Kanama 2026, aho bivugwa ko yapfiriye mu bitaro byo mu mujyi wa Rosario muri Argentina, aho yari amaze igihe arimo kuvurirwa.
Nk’uko ikinyamakuru Infobae cyo muri Argentina cyabitangaje, Jorge Messi yapfuye saa yine z’ijoro ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026. Nyuma y'igihe kirekire arembye, ndetse mu minsi ya nyuma yari amaze kuba mu bitaro bya Rosario.
Jorge Messi ntiyari se wa Lionel Messi gusa, ahubwo yari n’umujyanama we ndetse akaba yaranamubereye ushinzwe inyungu ze mu mupira w’amaguru igihe kinini. Yari yarashakanye na Celia Cuccittini, babyarana abana bane ari bo Lionel Messi, Rodrigo, Matías na María Sol.
Jorge Messi yabaye umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu gutuma Lionel Messi agera ku rwego rwo kuba umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka y’umupira w’amaguru.
Igihe Messi yari akiri umwana, yahuye n’ikibazo cy’imikurire cyasabaga ko ahabwa imiti ya growth hormone. Icyo gihe Jorge yakoze ibishoboka byose kugira ngo umuhungu we akomeze kubona ubuvuzi yari akeneye.
Messi icyo gihe yakinaga mu ishuri ry’umupira rya Newell's Old Boys muri Argentina, mbere y’uko ubuzima bwe buhinduka burundu ubwo yabonaga amahirwe yo kujya muri FC Barcelona.
Icyo gihe jorge yajyanye na Messi muri Espagne ubwo yari afite imyaka 13 gusa, kugira ngo amube hafi mu ntangiriro z'ubuzima bushya bw’umuhungu we ku mugabane w’u Burayi.
Mu gihe Jorge yabaga muri Barcelona ari kumwe na Lionel, umugore we Celia yasigaye muri Rosario yita ku bandi bana babo. kuva icyo gihe, Jorge yakomeje kuba hafi y’umuhungu we, ndetse aza no kumubera umujyanama mu bikorwa byinshi bijyanye n’umupira w’amaguru. anagira uruhare mu biganiro by’amasezerano, ndetse n’ibindi bikorwa byari bifitanye isano n’umwuga wa Messi.
Nubwo yari umuntu ukomeye mu buzima bwa Messi, Jorge ntiyakundaga kugaragara cyane mu itangazamakuru. Aho yagiraga ibiganiro n’itangazamakuru gake cyane, ahubwo yahitagamo kuguma inyuma y’umuhungu we no kumushyigikira mu buzima busanzwe.
Rimwe nibwo yigeze ndetse kugirana ibiganiro n’ibitangazamakuru byo mu Budage no muri Espagne, ariko muri rusange yakundaga kwirinda kuba umuntu uhoraho mu itangazamakuru. Ariko Ku mbuga nkoranyambaga, yajyaga asangiza abakunzi ba Messi amafoto cyangwa ubutumwa bujyanye n’ibikorwa by’umuhungu we n’umuryango.
Mu marushanwa akomeye mpuzamahanga, cyane cyane Igikombe cy’Isi, Jorge yakunze kugaragara mu bafana bari bashyigikiye Messi n’ikipe y’igihugu ya Argentina.
Mu gikombe cy’Isi cya 2026, umuryango wa Messi wongeye kugaragara ku mikino, ariko Jorge ntiyagaragaye nk’uko byari bisanzwe mu marushanwa yabanje ibyakomeje kwibazwaho. Kuko Antonia Roccuzzo, umugore wa Messi, hamwe n’abahungu babo batatu Thiago, Mateo na Ciro, aribo bari bitabiriye imikino, ariko kuba Jorge atagaragara byatangiye gutuma benshi bibaza ku buzima bwe.
Gusa muri icyo gihe, Infobae yari yaratangaje ko Jorge Messi yari amaze igihe ahanganye n’indwara y’igihe kirekire. uyu mugabo Kandi yamaze imyaka myinshi ari hafi y’umuhungu we, kuva ku mwana wari ufite ikibazo cy’imikurire kugeza ku mukinnyi wubatse izina rikomeye ku isi.



