Mu kiganiro n’ikinyamakuru Amani, Charles Kusekwa yavuze ko atanyuzwe no kuba Lulu, washinjwaga urupfu rw’umuhungu we, yarafunguwe mu gihe ari we wari kumwe na Kanumba mu ijoro ryo kuwa 06 Mata 2012 ari nabwo yitabye Imana.
Ku bw’izo mpamvu, Kusekwa arashaka kugana inzego zishinzwe z’ubutabera kugira ngo ibya Lulu bikurikiranwe neza niba ngombwa yongere afungwe.
Uyu mubyeyi yemeza ko ari uburenganzira busesuye bw’urukiko, kurekura umuntu by’agateganyo bitewe n’ibyo itegeko rigena. Gusa, ntibizamubuza kubikurikiranira hafi kugeza igihe ukuri kuzigaragariza.
Lulu yafunguwe by’agateganyo, nyuma yo kumara iminsi isaga gato 270 muri Gereza ya Segerea, mu mujyi wa Dar es salaam akurikiranweho kwivugana uwari umukunzi we Kanumba Steven.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, nibwo Lulu yagiye gusura imva ya Kanumba baherukanaga akiri muzima mu ntangiriro za 2012.
Munyengabe Murungi Sabin.