Se wa Doja Cat yavuze akari ku mutima: Yashinje nyina kumwuzuzamo urwango

Imyidagaduro - 23/03/2026 7:51 AM
Share:

Umwanditsi:

Se wa Doja Cat yavuze akari ku mutima: Yashinje nyina kumwuzuzamo urwango

Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Afurika y’Epfo, Dumisani Dlamini, yashyize ahagaragara uruhande rwe ku makuru amaze iminsi avugwa ku mubano we n’umukobwa we Doja Cat, nyuma y’ibyavuzwe n’uyu muhanzikazi byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi byabaye nyuma y’uko Doja Cat, amazina ye nyakuri ari Amala Ratna Zandile Dlamini, akoreye igitaramo cye cya mbere muri Afurika y’Epfo ku wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, aho yaririmbye muri SunBet Arena mu mujyi wa Pretoria, mu rwego rw’ibitaramo bya Global Citizen Move Afrika Tour.

Nyuma y’iki gitaramo, Doja Cat yifashishije imbuga nkoranyambaga atangaza ko Se atitabiriye iki gitaramo nubwo yari yamutumiye, ibintu byahise bikurura impaka n’ibitekerezo byinshi ku mubano wabo.

Ariko mbere y’aho, ibitangazamakuru byo muri Afurika y’Epfo, byari byanditse ko uyu mukobwa yoherereje Se amashusho y’urukozasoni, aho kumwoherereza uburyo (Link) yari kuguriraho itike yo kwinjira mu gitaramo cye.

Mu gusubiza ibyo byavuzwe n’umukobwa we, Dumisani Dlamini yashyize amashusho kuri konti ye ya Instagram asobanura uko abona iby’uyu mubano, agaragaza ko hari byinshi abantu batazi.

Yagize ati “Narwaniye iki gihugu nkiri muri Sarafina, nubaka izina ryanjye mu buryo bukomeye, hanyuma haza kuvuka Doja Cat, njye namwise Zandile. Ariko hari byinshi byabaye abantu batazi.”

Yakomeje agaruka ku mubano we na nyina wa Doja Cat, amushinja kuba yaragize uruhare mu gutuma umukobwa we amufata nabi.

Ati: “Hari igihe uba mu gihugu kitari icyawe, ugahura n’umugore, mukabyarana abana. Ariko nyuma, akagira amahirwe yo kubyara umwana uba icyamamare, hanyuma agatangira kumubwira ko se atari umuntu mwiza.”

Dlamini yavuze ko igihe yahuraga n’uyu mugore yari asanzwe afite abana batatu, hanyuma bo bombi babyarana abandi babiri barimo Doja Cat.

Yashimangiye ko atigeze ata abana be, anavuga ko uburyo ibintu byagiye bigaragara ku ruhande rwa Doja Cat bishingiye ku makuru yagiye ahabwa na nyina.

Ati “Sinigeze ntererana abana banjye, kandi abantu benshi barabibonye. Ibyabaye byose byatewe n’uko yakomeje guhabwa amakuru atari yo. Yaje muri Afurika y’Epfo afite ububasha bwo kumbona, ariko ibyo yakoze si ukuri.”

Nubwo yavuze amagambo akomeye ku muryango, Dumisani Dlamini yasoje agaragaza ko akunda cyane umukobwa we, asaba abantu kudakomeza kumwibasira.

Ati “Ndi umuntu wubaha indangagaciro n’urukundo. Ndabasaba kudatuka umwana wanjye. Ndabizi ko ari umuhanzi mwiza cyane. Gusa yashutswe na Nyina (Yahawe amakuru mabi na nyina.”

Ibi byavuzwe na Dumisani Dlamini byongeye gushyira mu ruhame ikibazo cy’umubano we na Doja Cat, bikomeza guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashyigikiye se, mu gihe abandi bagaragaje ko hakenewe kumva impande zombi mbere yo gufata umwanzuro.

Doja Cat yavutse yitwa Amala Ratna Zandile Dlamini, avuka ku wa 21 Ukwakira 1995, avukira i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umukobwa wa Dumisani Dlamini, umukinnyi wa filime ukomoka muri Afurika y’Epfo, na Deborah Elizabeth Sawyer, umunyabugeni w’Umunyamerika.

Afite inkomoko ihuza Amerika na Afurika y’Epfo, ibintu akunze kugarukaho mu buhanzi bwe no mu biganiro atanga, cyane cyane iyo ari ku mugabane wa Afurika.

Doja Cat yakuriye i Los Angeles, aho yatangiye kugaragaza impano mu mbyino, kuririmba no kwandika indirimbo akiri muto. Yize amashuri yisumbuye ariko aza kuyareka akiri mu kigero cy’ubwangavu, ahitamo kwibanda ku buhanzi bwe.

Yatangiye gukora umuziki mu buryo bwigenga akoresheje internet, cyane cyane ku rubuga rwa SoundCloud, aho yashyiragaho indirimbo ze akiri muto.

Mu mwaka wa 2013, nibwo yatangiye kumenyekana nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “So High” ku rubuga rwa SoundCloud. Iyi ndirimbo ni yo yamufunguriye amarembo yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya RCA Records.

Nubwo yatangiye kare, izina rye ryatangiye kumenyekana cyane mu 2018 nyuma y’indirimbo “Mooo!” yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo idasanzwe yakozwe.

Nyuma yaho, yasohoye album “Hot Pink” mu 2019, yamufashije gukomeza kwamamara ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko indirimbo “Say So” yamugejeje ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Mu rugendo rwe, Doja Cat yagiye yegukana ibihembo bitandukanye, birimo na Grammy Awards, byamushyize mu cyiciro cy’abahanzi bakomeye ku Isi.

Uretse umuziki, Doja Cat azwiho kugira uburyo bwihariye mu myambarire, imbyino ndetse n’imyitwarire ku rubyiniro no ku mbuga nkoranyambaga, ibintu bituma ahora avugisha benshi.

Uyu munsi, Doja Cat abarirwa mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye ku Isi, ndetse ibikorwa bye bikomeje kugira uruhare mu guhindura no guteza imbere umuziki wa Pop na Hip-Hop ku rwego mpuzamahanga.

Nyuma y’uko Doja Cat atangaje ko se atitabiriye igitaramo cye cya mbere muri Afurika y’Epfo, Dumisani Dlamini yagaragaje ko atigeze atererana umukobwa we, ashinja nyina kuba yaratumye amufata nabi, anasaba abantu kudakomeza kumwibasira kuko amukunda cyane

Doja Cat yaciye ibintu mu gitaramo gikomeye yakoreye mu gihugu cy'Afurika y'Epfo







Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...