Scovia ni izina rifite inkomoko mu gihugu cya Norvege cyangwa se Norway aho risobanura 'ikintu cyiza cyane''(Most Beautiful).
Bimwe mu biranga Scovia
-Scovia arangwa no kwiyitaho cyane akaba umukobwa w’imbaduko n’umurava, ndetse ahora aharanira kubaho neza mu buzima.
-Ni abantu bakunda ibintu (ubutunzi) no kubaho mu buzima bwiza cyane ku buryo baharanira kutabura icyitwa ifaranga.
-Mu rukundo, Scovia arafuha cyane nyamara atari uko atizera uwo bakundana ahubwo aba ashaka ko ibyo aha umukunzi we byamugarukira.
-Yihagararaho akiyerekana nk’umukobwa ugira umutima ukomeye ariko mu by’ukuri agira amarangamutima menshi.
-Scovia akunda kugaragara nk’uworoheje mu mutima iyo umurebye mu maso, ibi akaba abiterwa no kwirinda kugirana amakimbirane n’abandi.
-Scovia akunda kugira inama inshuti ze kuko kuri we aha agaciro gakomeye ubushuti ndetse aba yumva yaba hafi y'inshuti ze igihe cyose.
Src:www.behindhename.com
