Mu bihe bitandukanye, Yamal yagiye avuga ko gukina na Argentina ku mukino wa nyuma byaba ari inzozi kuri we, kuko byamuha amahirwe yo guhura na Messi, umukinnyi yavuze ko yamubereye icyitegererezo mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Ibyo Yamal yavuze byakuruye impaka mu bakunzi b’umupira, ndetse umutoza wa Argentina, Lionel Scaloni, na we yatanze igitekerezo cye kuri ayo magambo.
Ikipe y’igihugu ya Espagne yageze muri 1/2 cy’irangiza nyuma yo gutsinda u Bubiligi ibitego 2-1, mu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi. Igitego cya nyuma cya Mikel Merino ni cyo cyafashije kubona itike ya 1/2.
Ubu Espagne ikaba itegereje gucakirana n’u Bufaransa, umukino benshi bamaze kuvuga ko umeze nk’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kubera uburemere bw’amakipe yombi.

Nyuma yo gutsinda u Bubiligi, Yamal yavuze ko umukino bafitanye n’u Bufaransa utari kure yo kuba nk’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Agaruka kuri ayo magambo, Scaloni yavuze ko yumva Yamal afite ukuri, kuko Espagne yari isanzwe ifatwa nk’imwe mu makipe ashobora kwegukana igikombe.
Ati: “Ndabyemera. Ntabwo ntekereza ko ibyo yavuze ari amakosa. Na mbere y’Igikombe cy’Isi twari dusanzwe tuvuga ko Espagne iri mu makipe afite amahirwe yo kwegukana igikombe. Ariko birumvikana ko hagati yayo n’u Bufaransa imwe gusa ari yo izagera ku mukino wa nyuma,”
Yamal akomeje kugaragaza icyubahiro afitiye Messi
Nk’uko tubikesha Barca News, mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Yamal yavuze ko aramutse ageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, yifuza guhura na Argentina ya Messi.
Ibi bifite igisobanuro gikomeye kuri uyu mukinnyi ukiri muto, kuko yagiye avuga kenshi ko Messi ari we watumye akunda cyane umupira w’amaguru.

Kimwe na Messi, Yamal na we yaturutse mu ishuri rya La Masia rya Barcelona, mbere yo kwinjira mu ikipe nkuru akiri muto cyane no kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe mu gihugu cye.
Nubwo benshi bakunze kumugereranya na Messi, Yamal yagiye ashimangira ko ashaka kwandika amateka ye bwite, aho kuba uwigana undi mukinnyi.
Umukino wa nyuma ushobora kuba amateka kuri Yamal
Niba Espagne yakomeza ikagera ku mukino wa nyuma igahura na Argentina, uwo mukino waba ufite uburemere bukomeye kuri Yamal. Byaba ari amahirwe adasanzwe yo guhangana na Messi, umukinnyi wamufashije gukunda no gukurikira umupira w’amaguru kuva akiri muto.
Byongeye, uwo mukino ushobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’ihinduranya ry’ibihe mu mupira w’amaguru, aho umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka yahura n’umusore uri gutangira kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.
Mu gihe abafana bategereje kureba uko amarushanwa azakomeza, amagambo ya Yamal na Scaloni yerekana ko impano y’uyu mukinnyi wa Barcelona itangiye gufatwa nk’ikintu gikomeye no mu makipe akomeye y’Isi.
