Saudi Arabia yafunze umuyoboro wanyuragamo ingunguru zigera kuri miliyoni 5 za peteroli ku munsi

Ubukungu - 12/09/2026 1:14 PM
Share:

Umwanditsi:

Saudi Arabia yafunze umuyoboro wanyuragamo ingunguru zigera kuri miliyoni 5 za peteroli ku munsi

Saudi Arabia yafunze by’agateganyo umuyoboro munini w’amavuta ya peteroli uzwi nka East-West Pipeline, nyuma y’uko ibice byawo byibasiwe n’ibitero by’indege zitagira abapilote.

Ibi Leta ya Saudi Arabia yabitangaje kuwa 11 Nzeri 2026, nyuma y’ibitero byibasiye ibice by’uyu muyoboro kuwa 1o Nzeri 2026.

Uyu muyoboro ufite uburebure bwa kilometero zirenga 1,200, uhuza ibice bikungahaye kuri peteroli byo mu burasirazuba bwa Saudi Arabia n’icyambu cya Yanbu kiri ku Nyanja Itukura.

Mu mezi ashize, wagiye unyuzwamo hagati ya miliyoni 4 na miliyoni 5 z’ingunguru za peteroli ku munsi, bingana na hafi 4% kugeza kuri 5% bya peteroli ikoreshwa ku isi buri munsi.

Saudi Arabia yavuze ko yafashe icyemezo cyo gufunga uyu muyoboro mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka, nyuma y’ibitero byibasiye ibikorwa remezo bya peteroli mu turere twa Riyadh na Medina.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Business Insider Africa ivuga ko, ubuyobozi bwa Saudi Arabia, bwatangaje ko ko drones zakoreshejwe muri ibyo bitero zaturutse muri Iraq, ariko hataramenyekana neza uwabikoze.

Ihagarikwa ry’uyu muyoboro rije mu gihe akarere ko mu Burasirazuba bwo Hagati kari mu bibazo bikomeye by’umutekano, aho n’Aba-Houthi bo muri Yemen bakomeje kugenzura uduce twegereye Bab el-Mandeb, inzira ikomeye y’ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura.

Kwigarurira Mayun Island, ikirwa kiri ku bwinjiriro bwa Bab el-Mandeb, byongereye impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bw’amato, cyane cyane ku bicuruzwa bya peteroli biva mu karere.

Uyu muyoboro wa Saudi Arabia wari ingenzi cyane kuko wafashaga icyo gihugu kohereza peteroli mu gihe inzira y’umuhora wa Hormuz iri mu bibazo by’umutekano. Bityo, gufungwa kwawo byatumye impungenge ku itangwa rya peteroli ku isoko mpuzamahanga ziyongera.

Ibi byanagize ingaruka ku isoko rya peteroli, aho igiciro cya Brent cyazamutse kirenga amadorari 100 kuri barrel mu gihe ibibazo byo mu karere byakomeje kwiyongera.

Kugeza ubu, Saudi Arabia iracyasuzuma ibyangijwe n’ibitero ndetse n’igihe uyu muyoboro uzongera gufungurwa ntikiratangazwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...