Saudi Arabia ishaka guhindura ubutayu igicumbi gishya cya Tennis ku Isi

Imikino - 16/06/2026 6:07 PM
Share:

Umwanditsi:

Saudi Arabia ishaka guhindura ubutayu igicumbi gishya cya Tennis ku Isi

Saudi Arabia yatangaje umushinga munini wo kubaka ikigo cya tennis kizaba kimwe mu by’ingenzi ku Isi, aho kizaba giherereye mu mujyi mushya wa Qiddiya City, uri hafi y’umurwa mukuru Riyadh.

Uyu mushinga witezweho kuba ahazaza ha tennis mpuzamahanga byumwihariko muri Saudi Arabia, uzaba ufite isura isa cyane n’iy’ikibuga kizwi cyane cya Wimbledon mu Bwongereza cyane kubera amabara y’icyatsi n’umuhondo wijimye ndetse n’imiterere y’inyubako zacyo.

‎Byitezwe ko ndetse uzaba urimo n'ikibuga kinini kandi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 15,000, ndetse kikagira igisenge gishobora gufunguka no gufungwa.

Icyakora icyo gisenge ntikizaba kigenewe gusa kurinda imvura nk’uko bimeze kuri Wimbledon, ahubwo ahanini kizajya gifasha kugenzura ubushyuhe kubera ikirere gishyushye cya Saudi Arabia.

‎Ni mushinga wakozwe n’ikigo cy’abubatsi cya Populous, ari na cyo cyakoze igishushanyo cy’igisenge gishobora gufunguka kuri Centre Court ya Wimbledon.

Nubwo gisa na Wimbledon, iki kigo ntikizagira ibibuga by’ibyatsi. Kuko  hazaba harimo ibibuga 28 bikozwe mu buryo bwa hard court ndetse n’ibibuga bibiri bya clay court.

‎Iki kibuga kizubakwa muri uyu umujyi mushya uri kubakwa ugamije kuba ihuriro ry’imyidagaduro, siporo n’umuco. Aho byitezewe ko uzaba ari munini inshuro eshatu kurusha Paris.

Mu mishinga iri muri uyu mujyi harimo n’ikibuga cya golf cy’imyobo 18 cyateguwe n’umukinnyi wahoze ari icyamamare muri golf, Sir Nick Faldo.

‎Biteganyijwe ko iki kigo gishobora kuzajya gikoreshwa mu kwakira amarushanwa akomeye ya tennis, harimo n’irushanwa rya ATP Masters 1000 riteganyijwe kubera muri Saudi Arabia guhera mu 2028.

‎Uyu mushinga uje mu gihe Saudi Arabia ikomeje gushora amafaranga menshi muri siporo mpuzamahanga binyuze muri gahunda yayo ya 2030 igamije guteza imbere igihugu no kugihindura ihuriro ry’imyidagaduro na siporo.

‎Umuyobozi wa siporo muri Saudi Arabia, Prince Abdulaziz bin Turki Al-Faisal, yavuze ko iki kigo kizubakwa ku rwego mpuzamahanga kandi kikazafasha kuzamura impano z’abakinnyi ba tennis bo muri icyo gihugu, kuva ku rwego rw’abakiri bato kugeza ku banyamwuga.

‎Umuyobozi mukuru wa ATP, Eno Polo na we yavuze ko iki kigo ari intambwe ikomeye mu iterambere rya tennis kandi ko kizafasha abantu benshi kurushaho gukina no gukurikirana uyu mukino muri Aziya yo hagati n'uburasirazuba.

‎Saudi Arabia kandi imaze kwinjira cyane muri tennis, aho yagiranye ubufatanye na ATP na WTA ndetse ikaba yaranatangije irushanwa rya Six Kings Slam ribera i Riyadh, aho uwatsinze ahembwa miliyoni 6 z’amadolari.

Bimwe mu bibuga bya Tennis bigize uyu mushinga 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...