Umwanditsi wa filime uzwi cyane muri Hollywood, Randall Wallace, waherukaga gukorana na Mel Gibson muri filime zirimo Braveheart, We Were Soldiers na Hacksaw Ridge, yatangaje ko mbere y'uko batangira kwandika iyi filime, Gibson yamuburiye ko bazahura n'ibigeragezo bikomeye byo mu buryo bw'umwuka.
Wallace yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Raymond Arroyo kuri podcast Arroyo Grande, aho yasobanuye uko urugendo rwo kwandika iyi filime rwatangiye n'impamvu Mel Gibson yayifataga nk'ikintu cy’umuhamagaro aho kuyifata nk'ubucuruzi.
Nubwo yarangije yerekana Yesu azutse, ntabwo yasobanuye inkuru y'Izuka
Nubwo The Passion of the Christ irangira yerekana Yesu amaze kuzuka, icyo gice ni kigufi cyane kuko kimara amasegonda make gusa. Filime yibanda ahanini ku isengesho rya Yesu i Getsemani, ifatwa rye, urubanza yaciriwe, iyicarubozo yakorewe, kubambwa ku musaraba n'urupfu rwe, hanyuma ikarangira yerekanye amashusho make agaragaza ko yazutse ava mu mva.
Randall Wallace yavuze ko icyo gice cy'Izuka cyongewe muri filime nyuma, kuko mu nyandiko ya mbere yari yateguwe na Mel Gibson kitari kirimo. Yasobanuye ko mbere y'uko filime isohoka muri 2004, hari abantu bayibonye mbere (test screening), bamwe bakagaragaza ko batunguwe no kubona inkuru ivuga ku mibabaro n'urupfu rwa Yesu ariko ikaba iterekana n'ubwo byaba ari mu buryo bugufi intsinzi y'Izuka, ari na yo shingiro ry'ukwemera kwa gikristo.
Nyuma yo kumva ibyo bitekerezo, Mel Gibson yafashe icyemezo cyo kongeramo amashusho make agaragaza Yesu amaze kuzuka. Muri ayo mashusho, imva igaragara irimo ubusa, Yesu akagaragara ahagaze ari muzima, ibikomere byo mu biganza bye bikigaragara, mbere y'uko filime irangira.
Wallace yavuze ko nubwo ayo mashusho yangaga icyizere cy'Izuka, yumvaga adahagije mu kuvuga iyo nkuru mu buryo bwuzuye. Ni yo mpamvu yaje kwemera ko hakwiye gukorwa indi filime yibanda by'umwihariko ku byabaye nyuma yo kuzuka kwa Yesu Kristo.
Randall Wallace ni we wazanye igitekerezo cyo gukora filime y'Izuka
Nubwo benshi bakekaga ko Mel Gibson ari we watangije umushinga wo gutegura iyi filime, Wallace yavuze ko atari ko byagenze.
Yavuze ko mu mwaka wa 2016, ubwo bari mu rugendo rwo kwamamaza filime Hacksaw Ridge, baganiriye ku buzima bwabo no ku mishinga yabo. Wallace, wari umaze imyaka myinshi yiga ku nkuru y'Izuka rya Yesu, yabwiye Gibson ko yumvaga igihe kigeze ngo isi ibone filime yibanda ku ntsinzi y'Izuka aho kwibanda gusa ku mubabaro wo ku musaraba.
Yaramubwiye ati: "Inkuru ukwiriye kubwira isi ubu ni iy'Izuka."
Wallace yavuze ko Gibson yamaze akanya acecetse, ibintu byamweretse ko ayo magambo yari amukoze ku mutima cyane.
Nyuma y'ako kanya ko guceceka, Mel Gibson yavuze amagambo Wallace avuga ko atazigera yibagirwa. Yamubwiye ko niba bagiye gukora iyo filime, bagomba kubanza gusuzuma impamvu bagiye kuyikora.
Yamubwiye ko batagomba kuyikora bagamije kongera inyungu mu buryo bw’amafaranga nyuma y'intsinzi ya The Passion of the Christ, kandi ko batagomba no kuyikora bashaka gusubiza cyangwa kwihimura ku bantu babanenze mu myaka yashize.
Wallace yavuze ko yahise amusubiza ati "Amen", kuko na we yumvaga iyo filime igomba kuba ifite intego irenze ubucuruzi.
Ibi bigaragaza ko Gibson afata iyi filime nk'umushinga w'ubutumwa bwiza, aho kuba uburyo bwo kongera amafaranga muri Hollywood.
Nyuma y'ibyo byose, Mel Gibson yahise amubwira interuro imwe yamugumye mu mutwe imyaka myinshi.
Yaramubwiye ati: "Uzi ko Satani azabibasira."
Wallace yavuze ko yabanje kubifata nk'urwenya. Kubera ko asengera mu idini ry’Ababatisita (Baptist) naho Gibson akaba ari Umugatolika, yamusubije amusetsa ati Satani ashobora kuba yita cyane ku Bagatolika kurusha Ababatisita.
Ariko nyuma yo guseka, yavuze ko yahise atangira kubitekerezaho cyane. Ati: "Naje kwibaza nti ese niba koko afite ukuri?"
Wallace yavuze ko icyo kiganiro cyakurikiwe n'ibiganiro birebire ku buntu bw'Imana, ukwemera n'uburyo inkuru y'Izuka igomba kuvugwa, ari na bwo bemeranyije gutangira gukorana.
Bamaze imyaka hagati ya 6 - 8 bandika inyandiko imwe gusa
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Fox, News, Mel Gibson si ubwa mbere avuze ko kwandika iyi filime byamugoye.
Yagiye agaragaza ko we, Randall Wallace na murumuna we Donal Gibson bamaze imyaka iri hagati ya itandatu n'umunani basubiramo inyandiko y'iyi filime.
Ibyo byatewe n'uko batifuzaga gukora inkuru isanzwe y'uko Yesu yazutse, ahubwo bashakaga kwerekana mu buryo bwa sinema ibintu Bibiliya ivuga ku minsi yakurikiye urupfu rwa Yesu, harimo n'ibice bifatwa nk'amayobera yo mu isi y'umwuka.
Wallace yavuze ko uburyo bakoranaga bwari uko yabanzaga kwandika inyandiko ya mbere, akayiha Gibson, bombi bakayisesengura, bakayisenya, bakongera kuyubaka kugeza babonye icyo bashakaga.
Filime izinjira mu bice Bibiliya idasobanura mu buryo burambuye
Mu biganiro Mel Gibson yagiye atanga kuva mu 2023, yavuze ko iyi filime itazagarukira gusa ku kuzuka kwa Yesu, ahubwo izinjira mu bice byinshi birebana n'isi y'umwuka.
Yigeze kuvuga ko afite inyandiko ebyiri zitandukanye; imwe ikurikiza uburyo abantu benshi bategereza inkuru ya Bibiliya, indi ikaba irimo amashusho n'ibitekerezo bidasanzwe byerekana urugamba rw'umwuka, ku buryo yayigereranyije n'inkuru "idasanzwe cyane". Yavuze ko iyo nkuru isaba uburyo bushya bwo kuyivuga kuko idakurikiza umurongo usanzwe w'ibihe.
Wallace na we yavuze ko abantu bazabona ibintu batigeze babona muri sinema iyo ari yo yose, ariko ashimangira ko nubwo bizaba bishya, bizubahiriza inyigisho shingiro z'ukwemera kwa gikristo ku Izuka rya Kristo.
Kuki iyi filime itegerejwe cyane?
Impamvu nyamukuru ni uko The Passion of the Christ yabaye imwe muri filime zatsinze cyane mu mateka ya sinema ishingiye ku myemerere.
Yakozwe ku ngengo y'imari ivugwa ko yari hafi miliyoni 30 z'Amadolari ya Amerika, ariko yinjiza arenga miliyoni 610 ku Isi hose. Yanatorewe ibihembo bya Oscar mu byiciro birimo amafoto (cinematography), umuziki n'ibirungo byo kwisiga (makeup), nubwo yanenzwe na bamwe kubera uburyo yerekanye ububabare bwa Yesu mu buryo bukomeye.
Iyo ntsinzi ni yo yatumye imyaka irenga 20 yose abakunzi bayo bakomeza kwibaza niba hari igihe hazabaho igice gikurikira, kigaragaza ibyabaye nyuma y’izuka.
Filime yamaze gufatwa amashusho
Muri Gicurasi 2026, Mel Gibson yatangaje ko ibikorwa byo gufata amashusho byarangiye.
Yavuze ko iyi filime ari umwe mu mishinga ikomeye yakoze mu buzima bwe, ndetse ayita "ubutumwa" amaze imyaka irenga 20 atwaye ku mutima. Yemeza ko iyi atari filime isanzwe, ahubwo ni inkuru yemera ko ari yo ifite akamaro kurusha izindi zose mu mateka ya muntu.
Nubwo Mel Gibson yavuze ati "Satani azabibasira", ntiyavugaga intambara yo ku rugamba cyangwa ibitero bifatika, ahubwo yavugaga icyo Abakirisitu benshi bita "intambara yo mu buryo bw'umwuka" (spiritual warfare).
Muri tewolojiya ya gikristo, iri jambo rikoreshwa mu gusobanura ibigeragezo, imbogamizi n'ibitotezo bishobora kwibasira abantu bumva ko bari gukora umurimo wo kwamamaza ukwemera kwabo.
Ku ruhande rwa Gibson, gukora filime ivuga ku Izuka rya Yesu ntabwo yabifashe nk'umushinga wa sinema gusa, ahubwo nk'igikorwa gifite uburemere mu by’ukwemera, ari na yo mpamvu yabanje kuburira mugenzi we ko bagomba kubanza gusuzuma impamvu nyakuri ibateye kuyikora, bakirinda kuyoborwa n'inyungu z'amafaranga cyangwa amarangamutima yo gushaka kwihimura.
Aya magambo ni yo akomeje kuvugisha benshi, kuko agaragaza uburyo umwe mu bayobozi ba sinema bazwi cyane ku Isi afata iyi filime nk'umuhamagaro urenze ubuhanzi, ibintu bishobora gusobanura impamvu byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo inyandiko yayo irangire, ndetse imyaka irenga makumyabiri kuva hasohoka The Passion of the Christ mbere y'uko igice gikurikira gisohoka.
