Ni
inkuru yari imaze igihe ivugwa mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga, aho
abakurikiranira hafi ubuzima bw’aba bombi bibazaga niba bagikundana cyangwa baratandukanye,
ariko ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, Sat-B yabishyizeho umucyo, yemeza ko
batakiri kumwe.
Mu
kiganiro yagiranye na Irebe FM, Sat-B yavuze ko hashize igihe ibintu bitagenda
neza hagati ye na Belle 9ice, kugeza aho buri wese afata inzira ye.
Yagize
ati: “Tumaze igihe bitameze neza cyane. Belle Nice ntabwo akiri mu buzima
bwanjye, nanjye sinkiri mu buzima bwe. Gusa ndamwubaha nk’umubyeyi
twabyaranye.”
Yakomeje
ashimangira ko nubwo batandukanye, nta makimbirane afitanye na we, ahubwo ko
buri wese yubaha undi kubera umwana bafitanye.
Ku
bijyanye n’ubuzima bwe bw’urukundo muri iki gihe, Sat-B yavuze ko ari wenyine
nta mukunzi afite.
Sat-B
na Belle 9ice bari bamaze igihe kinini bakundana, ndetse benshi babafataga
nk’abashakanye nubwo batigeze basezerana imbere y’amategeko cyangwa ngo bakore
ubukwe.
Urukundo
rwabo rwanagize uruhare mu kumenyekanisha Belle 9ice, dore ko Sat-B yari
asanzwe ari izina rikomeye mu muziki w’u Burundi no mu karere.
Nubwo
batandukanye, bombi basigaye bahuzwa n’inshingano zo kurera umwana wabo Liam,
bakaba bagaragaza ko bazakomeza gufatanya muri izo nshingano nubwo inzira
y’urukundo yarangiye.

Sat-B
yemeje ko we na Belle 9ice batandukanye nyuma y’urukundo rw’imyaka myinshi
rwabyaye umwana witwa Liam

Sat-B yavuze ko urukundo rwabo rwageze aho rugera rukarangira, ariko ashimangira ko nta rwango ruri hagati yabo








