Uyu
muhanzi wubatse izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo, yavuze ko nubwo
ashimira uburyo abantu bo mu mijyi itandukanye ya Ghana bakunda gusabana kugeza
bucyeye, we nk’umuhanzi aba afite imbaraga nyinshi mbere ya saa saba z’ijoro
(1:00AM), ariko nyuma y’ayo masaha umubiri ugatangira kunanirwa, kandi ngo n’ibintu
bisanzwe.
Mu
butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook, Sarkodie yavuze ko akenshi ajya asabwa
kuririmba nka saa kumi z’igitondo (4:00AM), ibintu avuga ko bidasanzwe ku
mubiri w’umuntu kandi bituma atabasha gutanga ibyishimo nk’ibyo abafana baba
bamwitezeho.
Yagize
ati: “Abantu bo mu mijyi myinshi hanze ya Accra nkunda uburyo mukunda
kwishimana kugeza mu gitondo. Ariko njye nk’umuhanzi, imbaraga zanjye ziba ziri
ku rwego rwo hejuru kugeza nka saa saba z’ijoro. Nyuma yaho umubiri uba
utangiye kunanirwa, kandi ni ibintu bisanzwe.”
Yakomeje
asaba abategura ibitaramo kujya bamutumira ku rubyiniro hakiri kare kugira ngo
abafana babashe kubona uburyo bwe bwiza bwo kuririmba no gushimisha abantu.
Ibi
Sarkodie abitangaje mu gihe hakomeje kuvugwa ikibazo cy’imitegurire y’ibitaramo
muri Ghana no mu bindi bihugu bya Afurika, aho usanga ibitaramo byinshi bitangira
bitinze, bigatuma abahanzi bakomeye baririmba mu rukerera.
Bamwe
bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku mikorere yabo, ku buzima ndetse no
ku rwego rw’imyidagaduro bahaye abakunzi babo.
Sarkodie
azwiho kuririmba afite imbaraga nyinshi no gushimisha abafana ku rubyiniro,
ndetse amaze imyaka myinshi ari umwe mu bahanzi bafite ibitaramo bikomeye muri
Ghana no ku rwego mpuzamahanga.
Amagambo ye ashobora gutuma abategura ibitaramo bongera gutekereza ku micungire y’amasaha y’ibitaramo kugira ngo abahanzi babashe gutanga ibyiza byabo bari mu mwuka mwiza.

Sarkodie
yasabye abategura ibitaramo kumushyira ku rubyiniro hakiri kare kubera
kunanirwa kuririmba mu rukerera
