Sarah Uwera (Sanyu) amaze gukora indirimbo eshatu nk'umuhanzikazi wigenga ari zo: "Mwana wanjye" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 360 ku rubuga rwa Youtube, "Nitashinda" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 310 ndetse n'iyi nshya "Mwana w'umuntu" yamaze gushyira hanze. Izi ndirimbo ze zakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk'uko bigaragara mu batanze ibitekerezo ku ndirimbo ze kuri Youtube, bakamugaragariza ko baryoherwa cyane n'ijwi rye n'ubutumwa ari kubagezaho bunyuze mu ndirimbo.
Kayumba Aimé, umugabo wa Sarah Uwera akaba n'umujyanama we mu muziki, yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo 'Mwana w'umuntu' bashyize hanze yibutsa abantu bose ko Imana ibafitiye umugambi mwiza kandi ikaba yiteguye kubagirira neza. Yabibukije ko icyo Imana ibasaba ari ukuyemerera ikabahindura. Yagize ati "Indirimbo yibutsa abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza, ko yifuza kubagirira neza no kubahindura bashya n'iyo baba barashayishije ibakunda ariko ibasaba ko bayemerera".
Yavuze ko Sarah Uwera afite imishinga itandukanye mu muziki we irimo "gukomeza gukora umuriro w'Imana mu ndirimbo". Kuva atangiye gukora umuziki nk'umuhanzikazi ku giti cye akabifatanya no kuririmba muri Ambassadors of Christ choir, Sarah Uwera akomeje kwerekwa urukundo rwinshi, benshi bakaba bamusaba ko yazabategurira igitaramo. InyaRwanda yabajije umujyanama wa Sarah Uwera ikintu abakunzi b'uyu muhanzikazi bakunze kumusaba cyane, adusubiza agira ati "Abakunzi bacu bakunze kudusaba gukora igitaramo ariko igihe nikigera buriya nabyo bizaba".
Sarah Uwera yasubije abakomeje kumusaba kubakorera igitaramo
Muri iyi ndirimbo "Mwana w'umuntu" yasohokanye n'amashusho yayo agaragaramo Mudenge (James Mugisha) ukina ari umukinnyi w'imena muri Filime y'uruhererekane 'Indoto' ica kuri Televiziyo Rwanda, Sarah Uwera aririmbamo amagambo y'impanuro ku batuye Isi, ati: "Ntangazwa n'uko wibagirwa vuba; ese si ejobundi waje imbere yanjye umbwira uti "Noneho ndabiretse! Mpa amahirwe ya nyuma." Ariko uranze usubiyeyo. Nyumva, yewe Mwana w'umuntu! Ndi Uwiteka Imana yawe, nzi ibyo nibwira kukugirira, Oya si bibi".
"Icyo ngusabye ni kimwe; nyemerera nguhindure, nguhindure icyaremwe gishya. Wateshutse inzira, ntukimenya iyo ugana, ibyo wibwira bikwerekeza irimbukiro, nyamara wirengagiza ko mpari kandi ndi hafi yawe. Nyumva, yewe Mwana w'umuntu. Wabaswe n'ishyari ntabwo iterambere ry'abandi rikunyura. Ese ntuzi ko buri wese agira igeno rye? Dore ubusambanyi bwarakubase bikomeye, usigaye wandavuza abana bangana n'abo wibarutse, ubusinzi n'ubuhemu byatumye abawe bibasirwa n'intimba, nyemerera nguhindure, Mwana w'umuntu".
Sarah Uwera yibukije abantu ko Imana ibafitiye umugambi mwiza
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MWANA W'UMUNTU' YA SARAH UWERA (SANYU)