Sarah Uwera Sanyu na Kayumba Aimé bari kwizihiza imyaka 8 bamaze bashyingiranywe

Iyobokamana - 29/07/2026 11:24 AM
Share:

Umwanditsi:

Sarah Uwera Sanyu na Kayumba Aimé bari kwizihiza imyaka 8 bamaze bashyingiranywe

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sarah Uwera Sanyu, hamwe n'umugabo we Kayumba Aimé, bizihije isabukuru y'imyaka umunani bamaze babana nk'umugore n'umugabo.

Aba bombi basezeranye imbere y'Imana ku wa 29 Nyakanga 2018 mu rusengero rwa Kigali English Church ruherereye i Kibagabaga. Nyuma y'umuhango wo gusezerana, ibirori byakomereje muri Romantic Garden ku Gisozi, aho basangiye ibyishimo n'imiryango, inshuti ndetse n'abakunzi babo.

Urukundo rwa Sarah na Kayumba rwatangiriye mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi rya Kigali English Church, aho bahuriye mbere yo gukundana. Bamaranye imyaka irenga ibiri bakundana mbere yo gufata icyemezo cyo kubana akaramata.

Mbere y'ubukwe bwabo, ku wa 22 Nyakanga 2018, habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Kayange mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare.

Kuri ubu, Sarah Uwera Sanyu na Kayumba Aimé ni ababyeyi b'abana babiri. Imfura yabo yavutse mu Ukuboza 2019, mu gihe ubuheta bwabo bw'umukobwa bwavutse muri kanama 2022.

Sarah Uwera Sanyu azwi nk'umwe mu baririmbyi bafite ijwi rikunzwe muri Korali Ambassadors of Christ, ndetse yubatse izina rikomeye no mu muziki wa Gospel ku giti cye. Yamenyekanye mu ndirimbo "Mwana Wanjye", "Nitashinda" n'izindi zakunzwe n'abatari bake.

Uretse kuba Sarah akomeje kuririmba muri Ambassadors of Christ no gukora umuziki ku giti cye, Kayumba Aimé akomeje kumuba hafi mu rugendo rw'ubuhanzi, aho anamufasha nk'umujyanama mu bikorwa bye.

Isabukuru y'imyaka umunani y'aba bombi yongeye kwibutsa benshi urugendo rwabo rwubakiye ku rukundo, ukwizerana no gushyigikirana, ibintu byatumye bakomeza kubera urugero imiryango myinshi.

Ambassadors of Christ Choir ibarizwamo Sarah, iri mu myiteguro y'igitaramo gikomeye izizihirizamo isabukuru y'imyaka 30 imaze mu murimo. Ni igitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026. Amatike ari kuri www.ticqet.rw, wanayagura ukoresheje kode *513*1*1#

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari mu byiciro bitandukanye: Upper Zone ni 10,000 Frw ku bazayagura ku munsi w'igitaramo, ariko abayagura mbere yacyo bari kuyabona ku 5,000 Frw. Lower Zone ni 15,000 Frw, ariko mbere y'igitaramo ari kugura 10,000 Frw.

Amatike yo mu gice cya Ground Floor ari kugura 20,000 Frw; ayo muri CIP ni 30,000 Frw; ayo muri Premium ni 25,000 Frw, naho ayo muri Platinum Zone ni 50,000 Frw.

Sarah Uwera Sanyu na Kayumba Aimé bari kwizihiza imyaka 8 bamaze bashyingiranywe

Sarah Uwera Sanyu na Kayumba Aimé basezeranye imbere y'Imana ku wa 29 Nyakanga 2018

Sarah Uwera ni umwe mu baririmbyi b'imena muri Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiza isabukuru y'imyaka 30

Ambassadors of Christ bategerejwe muri BK Arena mu gitaramo cy'amateka

Igitaramo cya Ambassadors of Christ kizabera muri BK Arena ku wa 30 Kanama 2026



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...