Yambitswe iri kamba
mu birori bikomeye byabaye ku wa 13 Nzeri 2025 byabereye muri Villa
Rosa Kempinski, byahuriyemo urubyiruko rw’ingeri zose rwo mu Karere k’Afurika
y’Iburasirazuba, byahuje ubuyobozi mu nzego zinyuranye, abakora ibikorwa
by’ubugiraneza n’iterambere ry’abakobwa bo mu bihugu bya ‘Commonwealth’.
Mu kiganiro
yagiranye na InyaRwanda, Sarah Akinyi yasobanuye impamvu yaserukanye yambaye
umwambaro w’u Rwanda.
“Urugendo rw’u
Rwanda rwo kugaragaza imbaraga z’ubumwe, kwihangana, no kwishyira hamwe ni
indangagaciro nkunda cyane. Umwambaro ubwawo ugaragaza ubwiza, icyubahiro,
n’ishyirwa hejuru ry’umuco, ibyo byose nashakaga kugaragaza ku rubyiniro.”
Sarah Akinyi
yakomeje avuga uburyo yagenzuye neza ko umwambaro ugaragaza umuco nyarwanda ku
buryo bwiyubashye.
Yungamo ati “Nanashyizemo
amabara y’Idarapo y’Igihugu cy’u Rwanda mu mwambaro kugira ngo nubahishe
indangagaciro n’umurage w’iki gihugu. Byari ingenzi kuri njye ko umwambaro
utagaragara neza gusa, ahubwo unagaragaza icyubahiro n’umuco w’u Rwanda.”
Uyu mwambaro wa
Kinyarwanda, ‘Umushanana’, wihariye mu gutuma Sarah Akinyi atandukana n’abandi
bitabiriye irushanwa, bityo agira isura idasanzwe ku rubyiniro no mu maso
y’abagenzuzi b’amarushanwa.
Ku bijyanye
n’ikamba yegukanye n’uburyo yabyakiriye, Sarah Akinyi yagize ati “Nishimiye
cyane kugirwa Miss Commonwealth Kenya 2025; ikamba
ridahagarariye gusa ubwiza, ahubwo rinagaragaza ubuyobozi, serivisi, no
gushyigikira ibikorwa by’ubugiraneza.”
Uyu mukobwa yavuze
ko “Uru rugendo rwari rwihariye kandi rwampaye amasomo menshi;
rwananyigishije byinshi kandi rwanshimangiye guhanga udushya no gusohoka mu
mwanya wanjye w’akaruhuko.”
Yanavuze ko
yashoboye guhura n’abantu b’ikitegererezo bo mu bihugu bya Commonwealth “bikazamfasha
mu guharanira impinduka nziza mu muryango wanjye no hanze yawo.”
Ikamba rya Miss
Commonwealth Kenya riherekejwe no kuba ambasaderi w’umuco, ubugiraneza
n’iterambere ry’urubyiruko, ibintu Sarah Akinyi yiyemeje kuzamura no
gushyigikira mu Rwanda no muri Kenya.
Muri ibi birori,
Ambasaderi wa Zambia muri Kenya, Musemuna niwe washyikirije ibihembo Miss Sarah
Akinnyi. Uyu mukobwa yagaragiwe na Beryl Mungai wabaye igisonga cya Mbere,
ndetse na Sally Quinter wabaye igisonga cya Kabiri.
Sarah Akinyi
yagaragaye ku rubyiniro afite umushanana ugaragaza ubwiza, icyubahiro n’umuco
nyarwanda, ndetse yerekana ko kwishyira hamwe n’indangagaciro by’umuco
bishobora kuba isoko y’icyubahiro n’ishimwe ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa bwe ku
rubyiruko, Sarah yavuze ko kwiyubaka no kumenya imico itandukanye ku isi bifite
akamaro mu iterambere ry’umuntu ku giti cye no ku muryango nyarwanda ndetse
n’uw’isi yose muri rusange.
Sarah Akinyi [Ubanza ibumoso] yambitswe
ikamba rya Miss Commonwealth Kenya 2025, aha ari kumwe n’ibisonga bye bibiri
Sarah Akinyi
yasobanuye ko yaserukanye umushanana ku rubyiniro, kugirango agaragaze ubwiza n’icyubahiro
cy’umuco nyarwanda
Ambasaderi wa Zambia muri Kenya, Musemuna ashyikiriza ibihembo Sarah wahigize bagenzi be muri iri rushanwa ryabereye mu gihugu cya Kenya