Sanze Eleda yabwiye inyaRwanda ati: "Kingura ni indirimbo irimo ubutumwa buhumuriza umuntu wese wugarijwe n'ingorane zaba iz'ubu buzima ndetse n'ibyaha. Nahumurizaga bose ngo bakingurire Yesu arabahindurira ubuhamya bube bwiza bitewe n'uko wamwemereye akaba mu byawe."
Nyirandabasanze Eleda uzwi nka Sanze Eleda nk'izina akoresha mu muziki, atuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi. Yakoze ubukwe kuya 04/6/2017.
Muri Kanama 2020 ni bwo yafashe ikaramu atangira kwandika ibihangano bisingiza Imana anahita anyarukira muri studio ahera ku ndirimbo yise "Umugoroba" yageze hanze tariki 21/08/2021. Amaze gukora indirimbo zirimo "Akagezi", "Ibisharira", "Nahuye na Yesu", "Irumva", "Ikibatsi", "Kingura" n'izindi.
Eleda avuga ko impano yo kuririmba ayikomora ku mubyeyi we (Mama). Yinjiye mu muziki kuko yiyumvisemo iyo mpano haba kuririmba, guhimba cyangwa kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwiza buvuga Imana, akumva ko ariyo talanto yahawe ku buntu kandi agomba kuyikoresha.
Avuga ko indoto afite mu muziki "ni uko nabona cyangwa nakumva abantu benshi imitima yabo ihemburwa n'ubutumwa buri mu muziki cyangwa ibihimbano byanjye kuko ni cyo isi ya none ikeneye. Kuko imitima ya benshi yabaye akahebwe ku bwo guca muri byinshi bitubabaza. Rero dukeneye ihumure rituruka ku Mana".
Yavuze kandi ko ikindi arangamiye ari ukubona inyungu z'ibifatika ziva mu byuya abira akora umuziki. Mu magambo ye aragira ati "Ikindi ni uko umuziki wanjye numva wazangirira umumaro mu buryo bufatika ukaba isoko y'Imigisha yanjye".
Uyu muhanzikazi uri muri mbarwa biyemeje gukora umuziki ku giti cyabo mu buryo bw'umwuga mu Abadive, yavuze ko imishinga afite ari ugukomeza gukora indirimbo bitewe nuko ubushobozi buzagenda buboneka kuko "kwandika ntibingora, ni impano nifitemo".
REBA INDIRIMBO NSHYA "KINGURA" YA SANZE ELEDA
Sanze Eleda yahumurije abugarijwe n'ibibazo abasaba gukingurira Yesu akabahindurira ubuhamya
Umwanditsi:

Umuhanzikazi Sanze Eleda yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yise "Kingura" ibumbatiye ubutumwa bw'ihumure ku bantu bose bugarijwe n'ibibazo bitandukanye.
Ibitekerezo (0)
Inkuru nyamukuru
Loading...
Loading...
Loading...
Loading...