Santha Delice yashyize hanze indirimbo “Ushimwe” yifashishijemo Tukowote na Swalla – VIDEO

Iyobokamana - 30/01/2026 2:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Santha Delice yashyize hanze indirimbo “Ushimwe” yifashishijemo Tukowote na Swalla – VIDEO

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Santha, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ushimwe” agamije gushimira Imana ku bw'ibyo ikora umunsi ku wundi, akaba yarifashishije abakinnyi ba filime Tukowote na Swalla mu mashusho yayo.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi yari amaze iminsi micye ateguje avuga ko ari iyo kumwinjiza neza mu mwuga wo kuririmba indirimbo zisingiza ndetse zivuga ubwiza bw’Imana yo mu ijuru.

Ni indirimbo kandi avuga ko imwinjije neza mu mwaka wa 2026 aho afite gahunda yo gukora cyane, akabwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ndetse agafasha benshi binyuze mu mpano ye yo kuririmba.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Santha yavuze ko yakoresheje Swalla na Tukowote kugira ngo indirimbo ye igere kure bityo n’ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bubashe kumvwa na benshi.

Ati: “Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwiza bwo kwibutsa abantu ko bakwiye gushima Imana. Nabifashishije mu mashusho kugira ngo ubutumwa bwange bugere kure kuko bakunzwe cyane n’abantu benshi kandi nabo baranshyigikiye.”

Mu mpera z’umwaka ushize mu birori bya Zacu Gala, Wilson Nelly Misago, umuyobozi wa Zacu Entertainment yavuze ko bifuza ko abakinnyi ba filime bagirana ubufatanye n’abanyamuziki.

Nyuma yo kumva umukoro neza, Tukowote na Swalla batangiye gufatana ukuboko n’abahanzi kugira ngo bashyire hamwe bateze imbere uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.

Reba amashusho y'indirimbo "Ushimwe" y'umuhanzikazi Santha



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...