Ni
indirimbo uyu muhanzikazi yari amaze iminsi micye ateguje avuga ko ari iyo
kumwinjiza neza mu mwuga wo kuririmba indirimbo zisingiza ndetse zivuga ubwiza
bw’Imana yo mu ijuru.
Ni
indirimbo kandi avuga ko imwinjije neza mu mwaka wa 2026 aho afite gahunda yo
gukora cyane, akabwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ndetse agafasha
benshi binyuze mu mpano ye yo kuririmba.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Santha yavuze ko yakoresheje Swalla na Tukowote kugira
ngo indirimbo ye igere kure bityo n’ubutumwa buri muri iyo ndirimbo bubashe
kumvwa na benshi.
Ati: “Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwiza bwo kwibutsa abantu ko bakwiye gushima
Imana. Nabifashishije mu mashusho kugira ngo ubutumwa bwange bugere kure kuko
bakunzwe cyane n’abantu benshi kandi nabo baranshyigikiye.”
Mu
mpera z’umwaka ushize mu birori bya Zacu Gala, Wilson Nelly Misago, umuyobozi wa Zacu
Entertainment yavuze ko bifuza ko abakinnyi ba filime bagirana ubufatanye
n’abanyamuziki.
Nyuma yo kumva umukoro neza, Tukowote na Swalla batangiye gufatana ukuboko n’abahanzi kugira ngo bashyire hamwe bateze imbere uruganda rw’imyidagaduro nyarwanda.
